skol
fortebet

Kaminuza y’u Rwanda yakoze impinduka zidasanzwe zirimo no kwirukana bamwe mu bakozi bayo

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Kaminuza y’u Rwanda yakoze impinduka zikomeye zatumye abakozi bagera kuri 20 bahagarikwa, imyanya y’akazi igera ku 160 ishyirwa ku isoko ngo ipiganirwe.

Sponsored Ad

Iyi kaminuza imaze iminsi ivugwamo akavuyo kenshi,yamaze gukora amavugurura ndetse yirukana bamwe mu bakozi bayo,imyanya bakoragamo iyishyira ku isoko kugira ngo ijyemo abakozi bazane amaraso mashya.

Mu kiganiro umuyobozi Mukuru wa UR, Prof Phillip Cotton,yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019,yavuze ko bakoze impinduka kugira ngo bagarure ireme ry’uburezi ndetse n’abanyeshuli babone uburyo bushya bwo kwiga neza.

Yagize ati “Turi kubakira ubushobozi urubyiruko rw’iki gihugu. Ibyo turi gukora ubu bishobora kuza kunengwa ariko bigamije ineza y’abatuye iki gihugu. Akazi kacu ni ugushyiraho uburyo bwiza abanyeshuri bacu bazigamo bakaba intangarugero. Twakoze amavugurura ku mpamvu nyinshi zitandukanye ariko igikomeye ni ugushyira abakozi bashoboye aho tubakeneye.”

Kubera ko abanyeshuli bagana kaminuza y’u Rwanda bakomeje kwiyongera,UR irashaka kongera abarimu ndetse yashyize hanze imyanya yo gupiganirwa kugira ngo ibone abakozi bashya bo kuyifasha guteza imbere uburezi.

UR yahisemo guhagarika bamwe mu bakozi bayo batari bagifite akazi kubera ko imyanya bakoragamo yakuweho.

Abakozi bashyizwe mu myanya hakurikijwe imbonerahamwe nshya, abafite imyanya yakuweho bashyirwa mu yindi ijyanye n’ubushobozi bwabo abasigaye nibo babaye bahagaritswe.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera ingengo y’imari yahabwaga Kaminuza y’u Rwanda, umwaka wa mbere yavuye kuri miliyari 25.2 Frw ishyirwa kuri miliyari 36, undi ikazaba miliyari 48 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa