Kigali

Kamonyi:Coaster yagonganye n’ikamyo ya RAB bamwe mu bagenzi bahasiga ubuzima [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 January 2019 Yasuwe: 11333

Kuri uyu wa Kane,Taliki ya 17 Mutarama 2019, mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Mugomero, impanuka ikomeye yabereye aho ikamyo y’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) yagonganye n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster, bigatuma abantu bamwe bahasiga ubuzima.

Ababonye iyi mpanuka iba batangarije ikinyamakuru Ukwez dukesha iyi nkuru ko imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Kigali ijya i Muhanga, yageze ku Mugomero ikagongana n’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza mu mujyi wa Kigali. Ababibonye bahamya ko ikamyo ari yo yagendeye nabi iyo coaster bikaba intandaro yo kugongana.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi JMV, yatangarije iki kinyamakuru ko abakora ubutabazi bari bakirwana no gukura abashoferi mu modoka zari zangiritse cyane, bakabura uko bavamo.

Umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka cyangwa amakuru y’ababa bayiguyemo nturamenyekana kuko habanje gukorwa ibikorwa by’ubutabazi. Abari bari aho impanuka yabereye bahamya ko hari abahise bapfa n’ubwo bavuga ko batazi umubare.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sysy

    Abaguye muri iyo mpanuka Imana ibakire. Nari inyuma y’iyi Coaster ho imodoka 3 nibyo koko iriya Camion niyo yasanze Coaster mumukono wayo, ndetse iyisunika iyisubiza inyuma bishoboke ko yari yabize Frein dore ko ari no muga conner. Ndashimira abashinzwe umutekano wo mumuhanda ukuntu bahise badutabara. Imbangukiragutabara nazo ntizatinze. Police y’u Rwanda iri maso pe! Mukomereze aho!

    3 months ago
  • chat_bubble sysy

    Abaguye muri iyo mpanuka Imana ibakire. Nari inyuma y’iyi Coaster ho imodoka 3 nibyo koko iriya Camion niyo yasanze Coaster mumukono wayo, ndetse iyisunika iyisubiza inyuma bishoboke ko yari yabize Frein dore ko ari no muga conner. Ndashimira abashinzwe umutekano wo mumuhanda ukuntu bahise badutabara. Imbangukiragutabara nazo ntizatinze. Police y’u Rwanda iri maso pe! Mukomereze aho!

    3 months ago

Inzindi nkuru

Perezida Kagame yasabye abacamanza kudasumbanya abantu imbere y’amategeko no...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye Abacamanza ndetse n’abayobozi ba...
18 April 2019 Yasuwe: 1499 1

Afurika yunze Ubumwe yategetse ubuyobozi bwa Sudan gusubiza ubutegetsi...

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afrika, AU,...
16 April 2019 Yasuwe: 842 0

Umuntu utazwi yajyanye ururabo rwanditseho ngo “Tuzahora tubibagirwa” ku...

Umuntu utaramenyekana wari mu bagiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku...
16 April 2019 Yasuwe: 5685 2

Musanze: Abashumba baragirira abayobozi bakomeye bakubise aba Dasso...

Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze,barasaba Leta...
15 April 2019 Yasuwe: 2763 0

Sudani: Igisirikare cyatangiye guta muri yombi abari muri Guverinoma ya...

Akanama k’inzibacyuho ka gisirikare kayoboye Sudani katangiye guta muri...
15 April 2019 Yasuwe: 2452 1

Kim Jong Un yemeje ko amaze iminsi yandikirana na Donald Trump...

Perezida wa Korea ya ruguru,Kim Jong Un yabwiye abanyamakuru ko amaze...
13 April 2019 Yasuwe: 1438 0