Kigali

Karongi: Umumotari yishwe n’abagizi ba nabi barangije batwara moto ye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 6418

Umumotari witwa Maniriho Faustin wari uzwi nka Gasiga w’imyaka 30 yaraye yiciwe mu murenge wa Rubengera,mu kagari ka Bubazi mu mudugudu wa Gitwa mu karere ka Karongi ubwo yari mu kazi umurambo we ubonwa mu gitondo n’abantu bari bagiye mu kazi.

Uyu mumotari wari ufite umugore n’abana babiri yishwe mu ijoro ryakeye n’abagizi ba nabi bataramenyekana ariko bari gushakishwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB,barangije batwara moto ye.

Amakuru Umuryango wahawe na Nzayisenga Callixte wari aho umurambo w’uyu mumotari wabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 04 Nzeri 2019,yatubwiye ko aba bagizi ba nabi bishe uyu Maniriho barangije bamuryamisha munsi y’umukingo, batwara moto ye.

Yagize ati “Bamwishe barangije bafata kasike imwe barayimupfumbatisha, bafata cya kirahuri kiba kiri kuri kasike [helmet] bakimushinga mu maso bagifatishamo.Indi kasike na moto ye babijyanye ariko yambaye imyenda y’akazi,irimo ijire y’akazi.Bamwishe barangije bamuryamisha munsi y’umukingo gusa ntitwamenya niba ariho bamwiciye cyangwa niba bamuteruye akaba ariho bamurambika gusa iperereza rirakomeje inzego zitandukanye za polisi na RIB zamaze kuhagera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera,Rukesha Emile yabwiye Umuryango ko uyu mu motari yahamagawe n’umuntu ari mu kabari saa mbili z’ijoro amusaba ko yaza akamutwara birangira atagarutse mu rugo aribwo umugore we yabimenyesheje abantu baramushaka baramubura,umurambo we ubonwa munsi y’umuhanda n’umuhinzi wari ugiye guhinga.

Yagize ati “Twabonanye n’umugore we atubwira ko bari kumwe saa mbili z’ijoro,umuntu aramuhamagara ngo aze amutware aragenda ariko ntiyagaruka.Umugore abonye bitinze abwira abantu ko umugabo we yamubuze,ibindi byamenyekanye mu gitondo.

Ikigaragara ni uko uwamwishe yashakaga gutwara moto ye kuko yahise ayitwara akimara kumwica.Uwamubonye n’umuhinzi wari uje guhinga mu murima we kuko abandi bagenzi ntabwo bashoboraga kumubona,kubera ko umurambo bawuteruye bawuhisha munsi y’umukingo.”

Rukesha yavuze ko inzego za polisi na RIB zamaze kugera ahabereye ubwicanyi ndetse kuri ubu zatangiye gukora iperereza ku bishe uyu mumotari wahamagawe nijoro ari mu kabari ko mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi mu mudugudu wa Gitega ari gusangira na bagenzi be n’umugore we.

Gitifu w’akarere ka Karongi ari nawe uyoboye aka karere nyuma yo kwegura kwa Nyobozi yose y’akarere,yabwiye abaturage ko bagomba kujya batangira amakuru ku gihe,kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gukomeza kwicungira umutekano cyane ko ngo ubwicanyi bukomeje kwiyongera muri aka karere aho mu minsi ishize nabwo umusore yakubiswe bikamuviramo urupfu.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    RIP Maniriho Faustin.Bene ibi ni ukutagira ubwenge.Abamwishe buriya bashakaga amafaranga.
    Abantu benshi bibwira ko ubuzima gusa ari amafaranga no gukira,niyo wakica umuntu.Wowe se uba uzamara imyaka ingahe?Nubwo akenshi ibyaha bikorwa rwihishwa,Imana iba ikureba.Uwo wica,yaremwe n’Imana mu ishusho yayo.Abicana,abiba,abasambana,abarya Ruswa,etc...babikora mu ibanga.Ariko nubwo benshi batabyemera,bigatuma bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.
    Ntacyo bimaze kwica,kwiba,gusambana,kurya ruswa,etc...,bikazakubuza paradizo.Ni ukugira ubwenge buke cyane.Ikibabaje nuko bikorwa na billions z’abantu,kubera kudatinya Imana yaturemye.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Hahishuwe uburyo Inuma zakoreraga ubutasi Amerika mu ntambara...

Urwego rw’ubutasi bwo hanze rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, CIA, rwahishuye...
14 September 2019 Yasuwe: 3201 1

Abantu benshi bakomerekeye mu mubyigano wo kujya kureba umurambo wa Mugabe...

Abantu benshi cyane babyiganye bajya kureba umurambo w’uwahoze ari perezida...
14 September 2019 Yasuwe: 3530 0

Kenya: Abakora umwuga w’uburaya muri Machakos bigaragambije basaba Leta...

Abakora umwuga w’uburaya mu ntara ya Machakos mu gihgu cya Kenya biriwe mu...
7 September 2019 Yasuwe: 3371 1

Burundi: Umuyobozi wa CNL muri Komini Nyabiraba yaburiwe irengero

Umunyamabanga w’ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero...
4 September 2019 Yasuwe: 1279 1

Rubavu: Ba Visi meya babiri nabo beguye ku mirimo yabo

Inkubiri yo kwegura kw’abayobozi mu turere yakomereje mu karere ka Rubavu...
4 September 2019 Yasuwe: 2755 0

Karongi: Umumotari yishwe n’abagizi ba nabi barangije batwara moto...

Umumotari witwa Maniriho Faustin wari uzwi nka Gasiga w’imyaka 30 yaraye...
4 September 2019 Yasuwe: 6418 1