skol
fortebet

Kayumba Nyamwasa yambuwe sitati y’ ubuhunzi muri Afurika y’ Epfo

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ikirenga mu bujurire mu mujyi wa Bloemfontein ho muri Afurika y’Epfo rwategetse ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yakwa sitati y’ubuhungiro muri icyo gihugu.
Gen Kayumba Nyamwasa yari impunzi muri icyo gihugu guhera muri Gashyantare 2010.
Ubujurire bwari bwatanzwe n’umuryango ushinzwe iby’ impunzi muri icyo gihugu CoRMSA (The Consortium for Refugees and Migrants in South Africa) uvuga ko kumuha ubuhungiro binyuranyije n’amategeko kandi bitanga (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ikirenga mu bujurire mu mujyi wa Bloemfontein ho muri Afurika y’Epfo rwategetse ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yakwa sitati y’ubuhungiro muri icyo gihugu.

Gen Kayumba Nyamwasa yari impunzi muri icyo gihugu guhera muri Gashyantare 2010.

Ubujurire bwari bwatanzwe n’umuryango ushinzwe iby’ impunzi muri icyo gihugu CoRMSA (The Consortium for Refugees and Migrants in South Africa) uvuga ko kumuha ubuhungiro binyuranyije n’amategeko kandi bitanga urwaho ku banyabyaha bakora ibyaha nta cyo bikanga, bizeye kuzabona ubuhungiro muri icyo gihugu bitabagoye.

Uyu muryango ushinja Nyamwasa uruhare mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda hagati ya 1994 na 1998.Uvuga ko amategeko ya Afurika y’Epfo atemerera ubuhungiro abantu bakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kwakwa ubuhungiro kuri Kayumba Nyamwasa, bivuze ko ashobora kongera kwandikira Leta ya Afurika y’Epfo abusaba cyangwa se akajya kubusaba ahandi.

Abunganira Nyamwasa bahise bavuga ko bagiye kujuririra icyo cyemezo.Mu gihe yaba atsinzwe ubwo bujurire, yahita asabwa kuva muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru Timeslive dukesha iyi nkuru cyatangaje imiryango yose yari iri muri uru rubanza babanje kumvikana ku mwanzuro wo kumwaka sitati y’ubuhunzi.

Kayumba Nyamwasa yakatiwe n’urukiko rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda igihano cy’imyaka 24 ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare mu mwaka wa 2011, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’iterabwoba . gutoroka igisirikare no kubiba amacakubiri.

Ibitekerezo

  • Nibayarivanye mu gisirikare akwiye guhanwa n’itegeko rihana icyo cyaha.

    Nibayarivanye mu gisirikare akwiye guhanwa n’itegeko rihana icyo cyaha.

    Ariko yacishije make akaza gasaba imbabazi ko let’s yacu ari umubyeyi!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa