Kigali

Kenya: Bishop Rugagi yasengeye abantu bakira ubumuga abandi barabohoka

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 8 August 2017 Yasuwe: 2689

Umushumba w’ itorere ry’ Abacunguwe umaze kumenyekana kubera ibitangaza birimo gusengera abantu bagakira uburwayi bwananiranye nk’ uko bamwe muri bo babitangamo ubuhamya yasengeye abantu muri Kenya mu mugi wa Nakuru barakira abandi barabohoka.

Ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 nibwo Bishop Rugagi Innocent yitabiriye umuhango wo kwimika Doctor Francis Mutuwa kuba Bishop mu Itorero Redeemed Gospel Church Nakuru.

Nyuma y’ uyu muhango ku Cyumweru tariki 6 Kanama Bishop Rugagi yateraniye I Nakuru aho yigishije ijambo ry’ Imana riboneka mu gitabo cya Mariko 11:20-24″ Insanganyamatsiko yari Imani( Kwizera mu rurimi rw’igiswahili)”

“Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi. Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.” Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.

Nk’ uko byatangajwe ku rubuga rw’ itorero Abacunguwe ngo nyuma y’uko Bishop Rugagi asobanuye bihagije kukijyanye no kwizera, yaje kugira n’umwanya wo gufasha abantu nk’uko Imana yabimubwiye.

Icyo gihe ngo yasengeye abantu umwe ahaguruka ku kagare, abandi bakira ubumuga butandukanye, ingo zari zarasenyutse zongeye kwiyubaka, naho abandi babohoka kuri za karande zo miryango.

Amafoto:

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble meddy

    Yeweeeeee yegokooo yaayayayaya

    2 months ago
  • chat_bubble innocent

    Bishop Rugagi ndamwemera cyane,numukozi w’imana kandi yarahishuriwe.komeza Bishop ukize intama z’imana

    3 months ago
  • chat_bubble Gahizi

    Nzabyemera aruko yagiyeno gusengeea benewabo muri Kivu.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Mwenedata wifuje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yaratorotse

• Mwenedata Gilbert yatangaje ko yahunze igihugu • Mwenedata wifuzaga...
13 November 2017 Yasuwe: 1773 1

Tanzania: Umuhungu wa Minisitiri w’ intebe wacyuye igihe yasogoswe n’...

Umuhungu w’uwahoze ari minisitiri w’intebe mu gihugu cya Tanzania...
19 October 2017 Yasuwe: 15284 0

Inkomoko y’ibaruwa bivugwa ko Gitwaza yandikiye FPR

Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2017 Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries na...
19 October 2017 Yasuwe: 7124 2

Pro-Femmes Twese Hamwe yamaganye ubwicanyi buri kubera mu miryango

Umurambo wa Mukeshimana ubwo wari umaze gukurwa mu karima k’ imboga...
18 October 2017 Yasuwe: 3068 1

Gatabazi yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kudakoresha telefone mu...

Guverineri w’ intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney , kuri uyu...
13 October 2017 Yasuwe: 3647 2

Jeannette Kagame yavuze impamvu u Rwanda ruteza imbere ubuzima

Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida w’ u Rwanda yavuze ko u Rwanda...
20 September 2017 Yasuwe: 1103 0