skol
fortebet

Kicukiro:Pasiteri yafashe mu mashati Komanda wa polisi wari mu kazi birangira afunzwe

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa Patrick Rwayitare w’itorero ryitwa Amazing Grace yashatse gukubita umupolisi washakaga gufunga urusengero rwe kubera ko rutujuje ibyangombwa birangira afunzwe.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri ufite urusengero ahitwa i Rubilizi mu karere ka Kicukiro,yarenze ku mabwiriza ya Leta afungura urusengero rwe kandi rwari rwarafunzwe kubera ko rutari rwujuje ibisabwa,polisi ije kongera kumufungira afata umwe mu mashati ashaka kumukubita.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mupasiteri ngo yafashe mu mashati Commandant wa Police wari waje muri kiriya gikorwa biba ngombwa ko bamwambika amapingu.

Pasiteri Rwayitare Patrick w’imyaka 44, aracyafungiye kuri Station Police ya Kanombe akazakorerwa idosiye.

Urusengero rwa Rwayitare ntirwari rwujuje ibyo Leta y’u Rwanda yasabye insengero kurinda urusaku gusohoka, kugira ubugari buhagije butuma abayoboke babona ubuhumekero, kugira ubwiherero buhagije, ubusitani n’aho guparika ibinyabiziga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa