Kigali

Kigali: Undi muntu ukekwaho ubujura yarasiwe mu cyuho ari gucukura inzu y’umusirikare ukomeye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 4917

Police yatangaje ko yarashe umusore yemeza koyari amaze gutobora inzu y’umusirikare ufite ipeti rya Capitaine Gapasi mu ngabo z’u Rwanda utuye mu murenge wa Masaka, Akagari ka Cyimo mu Mudugudu wa Kabeza,mu karere ka Kicukiro.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, taliki 29 Mata, 2019,nibwo uyu musore yarashwe n’umupolisi wari umwegereye yashatse gutera icyuma nkuko CIP Umutesi Goretti, umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore ushinjwa gucukura inzu ya Cpt ngo nta ndangamuntu bamusanganye nyuma yo kumurasa ashaka gutera icyuma umupolisi.

Uyu musirikare wa RDF ngo yari ari iwe yumvise isasu rivuze aza gutabara asanga ni mu rugo rwe uyu mujura yacukuraga.Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe muri Kicukiro.

CIP Umutesi Goretti yasabye abatuye umujyi wa Kigali gushyira itara ku ibaraza ry’ingo zabo kuko ngo ariryo ryafashije polisi kubona uyu mujura.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamategeko ukomeye muri US yakubise umugore we amuziza gutinda gukuramo...

Umunyamategeko wo muri leta ya Mississippi witwa Douglas McLeod yakubise...
23 May 2019 Yasuwe: 2067 1

Ubuhinde: Inzovu yishe umugabo wayiteye amabuye ubwo yarimo...

Umugabo witwa Shailen Mahato w’imyaka 27 ukomoka mu Buhinde yahuye n’uruva...
18 May 2019 Yasuwe: 4206 1

TAS2019: Robot ya "Sophia" yatunguye abantu mu kiganiro yagiranye na...

Robot ya Sophia yongeye gususurutsa abitabiriye umunsi wa 3 wa Transform...
16 May 2019 Yasuwe: 4466 1

Leta y’Uburundi yafatiriye imitungo y’abashinjwa gushaka guhirika perezida...

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Burundi hasohotse urwandiko rwemeza ko Leta ya...
16 May 2019 Yasuwe: 1920 0

Umuherwe Jack Ma washinze Alibaba yasabye abakozi be kujya batera akabariro...

Umuherwe wa mbere mu Bushinwa, Jack Ma,washinze kompanyi y’ubucuruzi bwo...
13 May 2019 Yasuwe: 7096 0

Abantu 3 barokotse by’igitangaza impanuka y’indege ubwo bari bagiye kureba...

Umupilote Stuart Moore n’abana abereye nyirarume barimo Jack Moore na Billie...
13 May 2019 Yasuwe: 5418 0