skol
fortebet

Kim Jong Un yemeje ko amaze iminsi yandikirana na Donald Trump basuhuzanya

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Korea ya ruguru,Kim Jong Un yabwiye abanyamakuru ko amaze iminsi yandikirana na Donald Trump wa US,babazanya amakuru ndetse ngo bashobora kongera guhura igihe bazaba bagize ibyo bemeranyaho.

Sponsored Ad

Kim yavuze ko umubano we na Trump ngo umeze neza ariko ngo ibihugu biziyunga igihe iki gihugu kizakuriraho ibihano Korea ndetse kigahagarika ubushotoranyi kiyikorera ku mupaka wayo.

Kim yavuze ko kuba atarabashije kumvikana na Trump ku byerekeye gusenya ibitwaro bya kirimbuzi Korea ikora byazamuye ibibazo bitandukanye ariyo mpamvu kugira ngo bahure ku nshuro ya 3 bizasaba ko USA igira byinshi yigomwa.

Umubano bwite wa Kim na Trump ngo ni mwiza ariko kugira ngo ibihugu byiyunge bisaba ko US yubahiriza ibyo yayisabye ndetse ikava ku izima kuri bimwe mubyo isaba Korea.

Aba bagabo bigeze guterana amagambo ubwo Trump yitaga Kim ngo ni “akagabo gato kagendana ibisasu”Kim we amwita “Umusaza wacanganyikiwe mu mutwe.”

Trump nawe yabwiye abanyamakuru ko ajya yandikira Kim amusuhuza ndetse ngo mu mpera z’uyu mwaka bashobora guhura ku nshuro ya 3 ariko ngo bizaterwa n’uko buri wese azigomwa ku byo yemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa