skol
fortebet

Kim Kardashian yavuze igihe yigeze gukoresha ibiyobyabwenge n’icyabimuteye

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli w’icyamamare ukomoka muri USA,Kim Kardashian yatangaje ko akoresha ibiyobyabwenge ndetse ko amaze kubinywa inshuro 2 zirimo iyo yabinyoye agiye gukina filimi y’urukozasoni.

Sponsored Ad

Kim Kardashian yaraye abwiye abakunzi b’ikiganiro cy’umuryango wabo cyitwa Keeping Up With The Kardashians ko yanyoye ibiyobwabwenge ubwo yarimo akina filimi y’ubusambanyi mu mwaka wa 2003 ndetse n’igihe yashyingiranwaga n’umugabo we wa mbere witwa Damon Thomas w’imyaka 48 mu mwaka wa 2000.

Kim yabwiye mwene se Kendall Jenner na muramu we Scott Disick ko yakoresheje inshuro 2 ibiyobyabwenge mu kiganiro Keep Up with Kardashians bituma benshi ku isi bacika ururondogoro.

Yagize ati “Nakoresheje ibiyobyabwenge ubwo nashyingirwaga bwa mbere.Nongeye kubikoresha ubwo nari ndimo gukina filimi y’ubusambanyi.”

Uwahoze ari umugabo wa Kim Kardashian,umuraperi Ray J banakinannye iyi filimi y’ubusambanyi yatumye ibyamamare bikomeye ndetse bifite amafaranga bimwirukaho,yavuze ko Kim yabeshye ko ahubwo afite ikintu anyweramo urumogi buri gihe gikozwe mu ishusho isa nk’igitsina cy’umugabo.

Dailymail yatangaje ko Kim Kardashian yakoresheje ibiyobyabwenge ahanini bitewe n’umugabo we wa mbere bashyingiranywe witwa Damon Thomas wamukubitaga cyane,akamuhohotera ku buryo bukomeye aho bivugwa ko yajyaga afata umutwe we akawukubita ku gikuta ndetse akamukubita amakofe mu isura akagira inguma nyinshi byatumye atandukana nawe.


Ray J wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian yavuze ko akoresha ibiyobyabwenge kenshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa