skol
fortebet

Kizito Mihigo yavuze kuri Sankara wamushoye mu byaha byatumye afungwa

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito mihigo yavuze ko atandukanye cyane na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bandikiranye kuri WhatsApp bigatuma afungwa ashinjwa ibyaha 4 bikomeye birimo icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu.

Sponsored Ad

Uwitwa Tuyishime Jean De Dieu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yibajije niba Sankara uherutse gushyikirizwa urukiko akemera ibyaha 16 yashinjwaga,niba ariwe wabwiye Kizito ko azamugira Minisitiri w’umuco na siporo,bituma uyu muhanzi amumenyesha itandukaniro rye na Sankara.

Tuyishime yagize ati: "Uyu ni we Sankara wari wasezeranyije Kizito Mihigo ko azamugira Minisitiri w’Umuco na Siporo igihe yaba yafashe u Rwanda? Ariko uru Rwanda bafata ye!".

Kizito Mihigo akimara kubona ubu butumwa yahise amusubiza ati “ Itandukaniro ryanjye na Sankara, icya mbere yaburanye yemera ibikorwa yakoze bigize ibyaha mpanabyaha mu gihe njyewe naburanye nemera ibyaha bishingiye ku biganiro nagiranye nawe kuri Whatsapp. Icya kabiri, kuva mu bwana bwanjye naharaniye amahoro n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu gihe we yahisemo intambara. Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bwo kuba nararekuwe."

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, Urukiko rukuru rwahanishije umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine yaregwaga birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Kuwa 15 Nzeri 2019,nibwo Kizito Mihigo n’abandi bagororwa 2,140 barimo na Victoire Ingabire Umuhoza bafunguwe nyuma y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa