skol
fortebet

’Kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA’: Ubushakashatsi

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2016

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bantu 14 000 bafite imyaka iri hagati ya 18 na 65, babajijwe ku buzima bwabo bujyanye n’imibonano ndetse n’uko biyogosha ahabugenewe nk’uko ikinyamakuru Sexually Transmitted Infections kibitangaza.
Ibisubizo byabo byagaragaje ko kwiyogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bantu 14 000 bafite imyaka iri hagati ya 18 na 65, babajijwe ku buzima bwabo bujyanye n’imibonano ndetse n’uko biyogosha ahabugenewe nk’uko ikinyamakuru Sexually Transmitted Infections kibitangaza.

Ibisubizo byabo byagaragaje ko kwiyogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura indwara ku kigero cya 80%

Abasubije 13% bavuze ko bigeze kurwaraho nibura rimwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo, imitezi, mburugu, kanseri y’inkondo y’umura cyangwa agakoko gatera SIDA.

17% basubije ko biyogosha bakamaraho inshuro zirenga 11 ku mwaka. Ibi byatumye bakunda kwandura indwara zandura binyuze mu kwikubanaho k’uruhu.

Naho abadakunda kogosha ku myanya y’ibanga benshi bavuze ko byabakururiye udukoko tw’inda.

Ubwo bushakashatsi busoza buvuga ko ahanini abantu biyogosha ku myanya y’ibanga kenshi kubera ko baba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Abo bahanga bo muri kaminuza ya California bavuga ko bagikomeza kwiga kuri iyi ngingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa