skol
fortebet

Kuwa Gatanu hazaba ubwirakabiri bw’ukwezi buzagaragara mu Rwanda hose

Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatanu hazaba ubwirakabiri mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda aho buzamara igihe kingana n’amasaha 4.

Sponsored Ad

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere, abanyeshuri biga science n’abanyamakuru bakora inkuru zijyanye nayo batangaje ko kuri uyu wa gatanu kuva ku isaha ya saa 7 kugera saa 12h:00 z;ijoro bazaba bari maso bareba uko isi izaba iri hagati y’izuba n’ukwezi bigatanga ubwirakabiri buzatuma ukwezi gusa n’ikigina cyangwa umutuku.

Ubwirakabiri bw’ Ukwezi bwo kuwa gatanu tariki 27 Nyakanga 2018 buzamara hafi amasaha ane(4) kandi bugaragare mu bice byinshi by’isi nk’Uburayi, Aziya, Australia, Africa, America y’epfo, hamwe n’ Uburasirazuba bwo hagati.

Mu Rwanda buzagaragara hose

Mu bice byose by’u Rwanda ngo buzagaragara, abahanga mu bumenyi bw’ikirere n’isanzure muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi bo bari gutegura uko iki gikorwa cyo kureba ubu bwirakabiri muri rusange kizakorwa muri ririya joro i Rubona mu karere ka Rwamagana.

Umwihariko w’ubwirakabiri bwo kuwa Gatanu ni igihe buzamara. Ngo icyo gihe ukwezi kuzaba kugenda gahoro kurusha iyo kwari kuzaba kuri hafi y’ Isi. Ubwirakabiri bwuzuye bukazamara isaha n’iminota 43.

Twakwibutsa ko Ubwirakabiri bw’ Ukwezi bubaho igihe isi iri hagati y’ukwezi n’izuba, bigatuma igicucu cy’ Isi gitwikira Ukwezi. Mu gihe cy’ubwirakabiri bwuzuye ukwezi gufata ibara r’ikigina, igihe izuba, isi n’ukwezi biri ku murongo umwe. Iyo bigiye ku murongo umwe isi itambamira imirasire y’izuba ije umujyo umwe yerekeza ku kwezi bityo ku rundi ruhande rw’isi ntihagere urumuri.

Ibitekerezo

  • ese ni ubwirakabiri busanwe cg ni uko Mars izaba yabaye nini nk’ukwezi( la lalune) bigatuma urumuri rujya ku kwezi rugabanuka, ni ibintu biba buri myaka 35000 ( evenenement cosmique qui n’arrive que tous les 35000 ans)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa