skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yagiriye inama Abanyarwanda yo guhagarika kujya muri Uganda

Yanditswe: Friday 01, Mar 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Amb.Sezibera Richard yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda isaba abanyarwanda bose guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo.

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda ihangayikishijwe n’umutekano w’Abanyarwanda bajya muri Uganda n’abatuyeyo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bamaze iminsi bahohoterwa bikomeye ku butaka bw’iki gihugu kiyoborwa na Museveni,ariyo mpamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yatangarije kabanyamakuru ko basaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Yagize ati Turagira inama ikomeye abanyarwanda yo kutajya muri Uganda, kubera ibikorwa by’urugomo bari gukorerwa.Baragenda bagafatwa, bagahohoterwa, bagafungwa, bamwe bakicwa, abandi bakirukanwa mu gihugu, ni ibibazo bimaze igihe, ntabwo twifuza ko abanyarwanda bakomeza kugira ibibazo muri Uganda.”

Amb.Richard Sezibera yanyomoje ibyavuzwe ko u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna mu rwego rwo guhagarika ibikamyo by’abanya Uganda bashoraga imari mu Rwanda ko ahubwo uyu mupaka wafunzwe gato kugira ngo umuhanda wubakwe ndetse ngo hakwitabazwa indi mipaka.

Yagize ati "Nta mupaka w’u Rwanda ufunze, imipaka yose irafunguye ariko amakamyo n’imodoka ziremereye byasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba kubera ibikorwa byo kubaka kuri Gatuna. Umupaka urimo kubakwa, turasaba ko izindi modoka zica Kagitumba."

Abanyarwanda baba muri Uganda bakomeje gufungwa ubutitsa,bari gukubitwa bari kwamburwa ibyabo n’abashinzwe umutekano muri Uganda bashinjwa ko ari intasi z’u Rwanda.

Mu gace ka Kisoro biravugwa ko abashinzwe umutekano bari guhiga abanyarwanda babafata bakabaka ibyangombwa kugira ngo babone ibinyoma bitwaza mu kubafunga no kubahohotera.

Ibitekerezo

  • Umva ko Africa izagira Ubumwe.Namwe murebe ibibazo dufitanye na Uganda,DRC na Burundi.Tujye tumenya yuko isi yose ari iy’Imana.Ibihugu n’imipaka byazanywe n’intambara.Imana itubuza kwangana no kurwana,ikadusaba gukundana.Usanga abantu batuye isi bakora ibyo Imana itubuza.Kubera ko abantu bananiye Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Isi yose izaba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bakundana kandi bumvira Imana.Niwo muti w’intambara no kwangana.

    Afande yarabivuze nonese byatanze iki? Bajyayo kuberako baramira ubuzima bwabo. Uzicwa n’inzara hakurya byeze?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa