skol
fortebet

Leta ya California yatewe n’imbeba nini zingana n’imbwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hatewe n’imbeba nini cyane zingana n’imbwa zateye ubwoba abatuye Leta ya California ndetse bamwe bahise bavuga ko ari ibivejuru.

Sponsored Ad

Izi mbeba ziswe Nutria ziri kurya imyaka zibifashijwemo n’amenyo maremare yazo byatumye abaturage benshi bahinda umushyitsi ndetse bavuga ko bishobora kubateza inzara.

Hari hashize imyaka 40 izi mbeba zishwe ariko zongeye kugaruka ziteza akaga abantu zangiza imyaka yabo biyushye akuya bahinga.

Abahanga bamaze gufata umwanzuro wo gukoresha imbwa kabuhariwe mu guhiga izi mbeba ngo zicwe zitarateza ibyago birenze ndetse byemejwe ko hagiye gukoreshwa imiti kabuhariwe kugira ibafashe kuvumbura aho izi mbeba zihishe bazihitane zitarateza amapfa.

Izi mbeba za Nutria zipima ibiro bisaga 30 ndetse ngo imwe ibyara byinshi ku buryo zororoka ku buryo bukomeye.

Abahinzi b’abanyamurava batangiye guhiga izi mbeba bitwaje imbunda zikoreshwa mu guhiga,kugira ngo bazirimbure zitarakora ibara.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa