Kigali

Michelle Obama yatangaje akaga yahuye nako ubwo yasuraga umuryango wa Barack Obama muri Kenya ku nshuro ya mbere

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 November 2018 Yasuwe: 13433

Michelle Obama umugore wa Barack Obama wahoze ari perezida wa USA yatangaje ko ubwo yasuraga umuryango wa Barack Obama muri Kenya ku nshuro ya mbere,yicujije bikomeye kuba yarakoze urwo rugendo kuko yahahuriye n’akaga gakomeye.



Michelle yavuze ko mbere y’uko we na Barack bashyingiranwa,yamuzanye gusura umuryango we muri Kenya mu mwaka wa 1992 mu rugendo atishimiye kuko ubwo mushiki wa Obama witwa,Auma yaje kubakira ku kibuga cy’indege afite imodoka ishaje cyane ku buryo byabasabaga kuyivamo bagasunika iyo yabaga ihagaze.

Michelle yavuze ko kubera ko imihanda yo muri Kenya nta kaburimbo yarimo,inkweto ze zari umweru zahindutse umutuku kubera ivumbi.

Yagize ati “Imodoka ya Auma yari ishaje cyane ku buryo byasabaga ko tuyivamo tukayisunika kugira ngo moteri yongere ikore.Naguze inkweto nziza z’umweru (sneakers) zo kwambara mu rugendo,ariko umunsi umwe nzambaye zahindutse umutuku kubera ivumbi ryo mu mujyi wa Nairobi.”

Uyu mufasha wa Obama yavuze ko byamwigishije kwihanganira intambara ze na Obama gusa yemeje ko nubwo urwo rugendo rwamubabaje,yishimiye gusura nyirabukwe mu cyaro cyitwa Siaya.

Ibi byose Michelle yabyanditse mu gitabo cye yise Becoming yanditsemo amateka y’ubuzima bwe n’ibyagiye bimubaho byose.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi y’igihugu igiye gutangira gufatira ibihano abantu bayihamagara...

Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itishyurwa yo gufasha Abanyarwanda...
11 November 2019 Yasuwe: 1773 0

Burundi: Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na...

Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 batuye muri Komini Rugombo iherereye mu...
6 November 2019 Yasuwe: 4188 0

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yashinje ubujura abatanga ibihembo...

Nyina wa Cristiano Ronaldo witwa Dolores Aveiro yabwiye abanyamakuru kuwa...
3 November 2019 Yasuwe: 1964 0

Nyarugenge: Meya yagiye kwirebera agatsiko kiswe “Abanyabutare” kamaze kubaka...

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge madamu Kayisime Nzaramba yafashe umwanzuro...
2 November 2019 Yasuwe: 5446 0

Rusizi: Abagabo 4 bakekwaho guhungabanya umutekano beretswe...

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rusizi zeretse abaturage bo mu...
27 October 2019 Yasuwe: 4713 2

Nigeria: Abaturage bacitse ururondogoro kubera amakuru yavugaga ko perezida...

Mu gihugu cya Nigeria havuzwe igihuha cyavugaga ko perezida w’iki gihugu...
12 October 2019 Yasuwe: 5573 2