skol
fortebet

MINEDUC yategetse ibigo kujya bishakira amata abanyeshuli

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yavuze ko bagiye gutegeka ibigo by’amashuli guha abana amata ku ishuri no kwibutsa abayobozi b’ibigo kugaburira abana ibiribwa biva ku musaruro w’ibikomoka imbere mu gihugu, by’umwihariko mu gace ishuri riherereyemo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Dr Mutimura yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye,bagomba kujya baha abana igice cya litiro y’amata buri munsi ku ishuri.

Yagize ati “Uko biteye uyu munsi abana babagaburira kawunga, ibishyimbo, umuceri n’ibindi, ariko turasaba ko abayobozi b’amashuri batekereza uburyo bushoboka bwose kugira ngo ibyo kurya bagaburira abana bashyiremo amata kuko arahari kandi arahendutse hirya no hino mu byaro.

Aho ikigo cy’amashuri wenda cyaguraga nk’ibiro 100 by’akawunga cyangwa by’ibishyimbo, bagabenyeho nk’ibilo 10 cyangwa 20 ahubwo bashyireho amata, n’iyo umwana yabona kimwe cya kabiri cya litiro y’amata cyangwa kimwe cya kane, ibi bizunganira gahunda isanzwe yo kugaburira abana mu mashuri.”

Mu mwaka ushize, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yongereye ikigero cy’imitsindire mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Muri Mutarama 2018 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yongereye ikigero cy’imitsindire mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Ibitekerezo

  • Sinjya ngaya uvugako MINEDUC bayihambyemo umusazi, ese uyu minister iyo avugango ibigo nibigurire abanyeshuri amata aterekana ahazava ubushobozi bwo kuyagura yumva nta soni afite? Ubu ba diregiteri baraje batume abanyeshuri amafaranga yo kugura amata na minerval yabuze? Harya buri muntu uyoboye mineduc agomba gusiga akoze agashya kugirango tuzamwibuke? Nta munyarwanda wanze kunywa amata, babura ubushobozi. ubu uruganda ntavuze muri kurushakira isoko ry’amata, mbega Rwanda wagowe, ibisahira nda uzabikizwa na nde?

    Nyakubahwa Ministre ntibyoroshye, 56 frw miniseteri igenera umwanta ntiyavamo ibyo byose muvuga. ahubwo hari twasabaga. Ariya mafaranga iyo ukuyemo umusoro wa 18% ya TVA, 3% y’umusongoro wa leta, namwe murumva igisigara umwana arya. kandi muri ariya harimo ibiryo, inkwi, umutetsi,...n’ibindi bisabwa kugira ngo ifunguro ritegurwe. Turasaba kongera ariya mafaranga, kandi ibigo bigasonerwa umusoro ku bihahwa byo kurya. ntibivuze ko ariya mata yabobekamo , ahubwo byakongera ireme ry’ifunguro umwana afata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa