skol
fortebet

Minisitiri Dr Biruta yasobanuye byimbitse akamaro ibishanga bifitiye Abanyarwanda

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Biruta Vincent yatangaje ko kugira ngo habungabungwe ibishanga neza bisaba kongera gusubiranya neza ibyangiritse anasobanura byimbitse akamaro bifitiye abaturage.

Sponsored Ad

Yabitangarije i Kigali mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba mu kagari ka Gatunga mu gishanga cy’Agasharu mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2018, umuganda wihariye wo gusubiranya ibishanga byose mu gihugu byari bimaze kwangirika kubera ibikorwa bitandukanye, by’umwihariko ibikorwa byo gucukura ibumba, imicanga ababikoze bakagenda badasubiranyije ibyobo basize baciyemo.

Minisitiri Biruta ati: “Kuba dukora ibi ng’ibi, ni uko hari amabwiriza atarubahirijwe n’abakoze biriya bikorwa. Ubundi ibikorwa byose bikorerwa mu bishanga bitangirwa uruhushya n’inzego zibishinzwe; muri urwo ruhushya haba harimo ibyo wemerewe gukora ariko haba harimo n’ibyo ugomba kuzasiga igikorwa cyawe kirangiye birimo gusiba ibinogo no kongera kuringaniza aho wakoreye kugira ngo igishanga cyongere gikoreshwe ibindi.”

Yakomeje asobanura ko igihe ibishanga bitabungabunzwe neza bigira ingaruka ku cyo bimariye ubuzima bwa muntu n’ibidukikije muri rusange, bityo abantu badakwiye kumva ko ibishanga atari buri wese ukoreramo ibyo ashaka ngo hanyuma yigendere abisige uko byakabaye.

Ati “Ibishanga by’igihugu bidufitiye akamaro kanini, ni indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko inyoni n’ibindi, ariko ibishanga by’igihugu icyo bimaze byakira n’amazi aturuka ku misozi hirya no hino akaza akajya muri ibi bishanga, agatuza akinjira mu butaka akajya mu mazi y’ikuzimu n’ubutaka bwacu bukaboneraho gukomeza kumera neza noneho ayo mazi yazakenerwa tukayakurayo tukayakoresha.

Iyo ibishanga bitabungabunzwe neza, ibyo ntibiba bigishobotse. Ufashe itaka ryo ku musozi ukaza ukaritsindagira mu gishanga nk’uko bijya bikorwa iyo bagiye kubaka, igishanga nta bwo kiba kigishobora gukora icyo cyagenewe birimo kwakira amazi y’imusozi, byanze bikunze ikizakurikiraho ni umwuzure kuko nta handi amazi yinjirira mu butaka, ingaruka murazumva ni wa mwuzure twumva, amazi yahitanye abantu n’ibikorwa remezo n’ibindi”.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba batuye ahitegeye igishanga cy’Agasharu barimo Bigirimana Anastase, babwiye Imvaho Nshya ko bajyaga babona abantu bamwe na bamwe bacukura umucanga muri icyo gishanga ariko nabo bazi ko byangiza ibidukikije.

Bigirimana ati: “Hari ibinogo byinshi ugasanga amazi yaretse mu bishanga ariko ubu ubwo twahateranyije hakamera neza biragaragara ko n’iyo bagira igikorwa runaka cyo kuhakorera cyagirira abantu akamaro.

Ibikorwa byangiriza ibishanga ni nk’ibi byo gucuruza ubutaka bw’umucanga, kuko baba bahacukura ubutaka bwiza babutwara hagasigara ibyobo. Ubu nta muntu wakongera kuhangiza, natwe tugomba kuhabera maso, igikorwa cyateranyije abantu nta wakongera kucyangiriza”.

Mu gihugu hose habarurwa ibishanga 915, bingana na 10% by’ubutaka bwose bw’igihugu, muri byo 35 ni ibishanga bikomye, ibindi bikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibindi bibyara inyungu.

SRC: Imvahonshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa