skol
fortebet

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yiswe umunyagasuzuguro kubera gukandagira ku meza ari kuganira na Macron

Yanditswe: Friday 23, Aug 2019

Sponsored Ad

Ifoto ya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yakandagiye ku meza mu biganiro yarimo i Paris na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko agasuzuguro.

Sponsored Ad

Gusa birashoboka ko ababyise igitutsi n’agasuzuguro ku Bufaransa bashobora kuba bihuse kwanzuro batyo.

Hari videwo igaragaza ko bwana Johnson yariho asubiza ku rwenya yari atewe na mugenzi we.

Emmanuel Macron yumvikana atebya ko hari ubwo ameza ashobora kuba aho gukandagira, maze bwana Johnson ahita azamura akaguru ke k’iburyo ayakandagiraho.

Umwongereza umwe ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati: "Ibaze umujinya w’ibitangazamakuru bimwe mu Bwongereza mu gihe umutegetsi w’ahandi yakora ibi muri Buckingham Palace!"

Mu Bufaransa undi yanditse agira ati: "Mu biyubashye mu Bwongereza ni uko! Niko Bo-Jo ameze".

Undi na we ati: "Ndi kwibaza icyo umwamikazi atekereza kuri ibi".

Alastair Campbell wahoze ari umuvugizi wa Tony Blair nawe ari mu bagaragaje ibyo atekereza.

Yabwiye ibiro ntaramakuru PA ati: "Birasebeje kuba minisitiri w’intebe mushya atinda kujya kureba umutegetsi w’Ubudage na Perezida w’Ubufaransa hanyuma akanakandagira ku meza ya Perezida".

Bwana Campbell avuga ko ibi byerekana agasuzuguro n’icyubahiro gicye.

Gusa Tom Rayner umunyamakuru wa Sky News wari uriyo aba bagabo baganira avuga ko ibyabaye byakozwe mu mwuka mwiza wo kuganira no gutebya.

Ikinyamakuru Le Parisien cyasohoye inkuru y’umutwe uvuga ngo: "Hoya, Boris Johnson ntabwo yatutse Ubufaransa ashyira ikirenge ku meza imbere ya Macron".

Mu nkuru bavuga ko "Internet yihuse gusubiza - hari n’ubwo ikabya mu gusubiza".

Ibindi binyamakuru binyuranye mu Bufaransa byagaragaje ibyabaye nk’ibisekeje kuko Boris Johnson yakoze ibi mu rwenya.

Ibitekerezo

  • arko ukurikije ikiganiro aba bagabo bombi bari bari kugirana wasanga arcyo cyateye ibi byose njye nkaba mbona nta byacitse rero nkuko bamwe bari kubifata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa