skol
fortebet

Misiri: Umugabo yasohowe mu bitaro akururwa hasi kubera ko arwaye SIDA

Yanditswe: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’umugabo wakorewe ihohoterwa, asohorwa mu bitaro ku ngufu kandi bamukurura hasi kubera ko arwaye SIDA.

Sponsored Ad

Iki gikorwa kigayitse cyabereye mu bitaro byitwa bya Kafr el-Zayat biherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Misiri ahitwa Gharbia, kuwa Gatatu.

Amashusho y’uko uyu mugabo yahohotewe,yatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza agahinda n’umujinya batewe n’iki gikorw bituma abategetsi bo mu Misiri batangira gukora iperereza.

Umuyobozi muri ibi bitaro yabwiye ikinyamakuru Masrawy ko uriya mugabo urwaye SIDA yari yafashe imiti y’ibiyobyabwenge.

Minisiteri y’ubuzima mu Misiri yasohoye itangazo ryamagana ibyakorewe uyu mugabo, aho kumuvura cyangwa kumukorera ibindi biteganywa n’amategeko.

Iyi minisiteri ivuga muri iri tangazo ko abakoze iki gikorwa bagaragara mu mafoto bazakurikiranwa.

Abanduye SIDA bashobora kubana nayo igihe kirekire bayirwaye mu gihe bafata neza imiti igabanya ubukana bwayo.

Bizwi ko mu Misiri abanduye n’abarwayi ba SIDA bakorerwa itotezwa n’ihezwa mu buryo bukomeye.

Ibitekerezo

  • Binyibukije kera ukuntu twanenaga umuntu urwaye SIDA.Statistics za World Health Organisation zerekana ko abantu bamaze kwicwa na SIDA barenga 35 millions.Abayirwaye ni 37 millions.Nubwo abantu bakoresha Capote,ntibibabuza kurwara.Ahubwo usanga Capote yarongereye ubusambanyi.Nubwo bukorwa na millions and millions ku isi,ntibizabuza Imana kubarimbura ku munsi wa nyuma,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.Hazarokoka gusa abantu bumvira Imana kandi ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.Niko bible ivuga ahantu henshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa