Kigali

Miss Yasipi Casmir yaciye ibintu kubera amafoto ye yambaye imyenda ya gisirikare n’ipeti rya Lieutenant

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 6527

Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2019 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye yagiye hanze yambaye gisirikare ndetse yambaye ipeti rya Lieutenant.

Uyu mukobwa uri mu rubyiruko 689 rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba yambaye imyenda ya gisirikare ndetse yahawe n’ipeti rya Lieutenant.

Ubwo bamwe mu bashoje aya masomo berekanaga ibyo bize, mu bijyanye no gutegura urugamba, Miss Yasipi Casmir Uwihirwe, yagaragaye asobanurira abayobozi bayobowe na mukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, uburyo bategura urugamba neza ku ikarita, uburyo basubizayo umwanzi, uko bakwitwara igihe baba batunguwe n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kanama 2019 ni bwo nyakubahwa perezida Kagame yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera kuri 689 rwaturutse mu bihugu 23.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu bari guhererekanya aya mafoto ya Yasipi uzwi cyane mu guhimba imivugo mu ndimi z’amahanga.


Amafoto:IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble manzi

    ndifuriza yasipi gusaba cadet akajya mugisirikare! uyu mwana numuhanga! ndamukunda!

    6 days ago
  • chat_bubble

    Hhh nihe mwabonye lieutenant ufiti inyota zumweru ? Mwabivuze nezako yarari mwitorero .

    1 week ago

Inzindi nkuru

Misiri: Umugabo yasohowe mu bitaro akururwa hasi kubera ko arwaye...

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’umugabo wakorewe...
16 August 2019 Yasuwe: 2538 1

RDC: Umugore n’umwana we bakize indwara ya Ebola beretswe abanyamakuru I...

Umugore witwa Espérance n’umwana we Eben-Ezer utaruzuza imyaka ibiri na nyina...
13 August 2019 Yasuwe: 4330 0

Gicumbi: Ubushera bwahitanye abantu 2 abagera kuri 63 bajyanwe mu...

Abantu babiri barimo umwana w’imyaka 7 bahitanywe n’ubushera banyoye mu mpera...
12 August 2019 Yasuwe: 2393 0

Miss Yasipi Casmir yaciye ibintu kubera amafoto ye yambaye imyenda ya...

Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda...
8 August 2019 Yasuwe: 6527 2

British Airways yahagaritse ingendo 100 kubera ikibazo cya mudasobwa imwe...

Kompanyi itwara abagenzi ya British Airways mu Bwongereza yahagaritse...
7 August 2019 Yasuwe: 954 1

Ba minisitiri b’Ubuzima b’u Rwanda na RDC bahuriye I Rubavu baganira ku...

Minisitiri w’ Ubuzima w’ u Rwanda Dr Diane Gashumba yahuriye mu karere ka...
6 August 2019 Yasuwe: 1334 0