skol
fortebet

MONUSCO yavumbuye ibyobo 15 byajugunywemo abantu benshi muri Kongo

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

MONUSCO yatangaje ko muri RDC havubuwe ibyobo bigera kuri 15 byasanzwemo imirambo y’abantu nyuma y’amakimbirane ashingiye ku moko yabaye mu kwezi gushize nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Monusco kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

Igihugu cya RDC gikomeje kuba isibaniro ry’ubwicanyi ndengakamere aho abantu bica bagenzi babo babahoye ubwoko ndetse no kutavuga rumwe ku byavuye mu matora aherutse kwimika Felix Tshisekedi nka perezida mushya.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, nibwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko byibuze abantu 890 biciwe muri ayo makimbirane mu gihe kitarenze iminsi itatu ndetse mu iperereza ryakozwe n’ingabo za MONUSCO ryavumbuye ibyobo rusange 15 byajugunywemo abantu mu duce twa Yumbi na Bongende.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa