skol
fortebet

Kwibuka23: Nyuma y’imyaka 5 batibukira ku Rwibutso rwo mu Bubiligi bongeye Kwibuka [Amafoto]

Yanditswe: Friday 07, Apr 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka itanu batahibukira kubera ko hari harashyizwe ikirango kidasobanura neza amateka nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bongeye kwibukira ku rwibutso ruri muri komine ya Woluwe Saint Pierre.
Uru rwibutso rwubatswe muri 2004 bisabwe na Louis Michel wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi hagamijwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ariko kuri uru rwibutso handitsweho amagambo atita uko bikwiye (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka itanu batahibukira kubera ko hari harashyizwe ikirango kidasobanura neza amateka nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bongeye kwibukira ku rwibutso ruri muri komine ya Woluwe Saint Pierre.

Uru rwibutso rwubatswe muri 2004 bisabwe na Louis Michel wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi hagamijwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ariko kuri uru rwibutso handitsweho amagambo atita uko bikwiye ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.
Hari handitse hati “Twibuke abacu bazize Jenoside”, ari nabyo byatumye Ambasade y’u Rwanda ifata umwanzuro wo kutongera kuhibukira.

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 23, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungireho, yavuze ko ayo magambo yahaga urwaho abapfobya Jenoside.

Ati ”Byatumaga abahakana jenoside, abapfobya jenoside bavuga ko ari Jenoside yakorewe Abanyarwanda bose, bakaza hano ku itariki ya 6 Mata, aho bavugaga ko Perezida Habyarimana ariwe wa mbere wazize Jenoside.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kuganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders, n’ubuyobozi bwa Komini Woluwe Saint Pierre, bemerewe gushyiraho ikirango kigaragaza neza jenoside yibukwa.

Nyuma yo gushyiraho inyito ikwiye, Abanyarwanda n’inshuti zabo benshi kuri uyu wa 7 Mata 2017, bahuriye hamwe bifatamya mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango, Niwemugore Spéciose warokotse yavuze ko Jenoside itatangiye mu 1994, kuko Abatutsi batangiye kwicwa mu 1959.
Umuyobozi wa Ibuka mémoire & Justice mu Bubiligi, Déo Mazina, yongeye kwibutsa ko uyu muryango watanze icyifuzo ko Jenoside yakorewe Abatutsi yajya yigishwa mu mashuri mu Bubiligi.

Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo burugumesitiri wa Komine Woluwe Saint Pierre.


Ku rwibutso handitswe neza ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi


Bafashe umunota wo kuzirikana inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi










Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungire ageza ijambo ku bitabiriye Kwibuka23



Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenosoide yakorewe Abatutsi


Bakoze n’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere





Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa