skol
fortebet

Mukansanga wahoze ari Visi Meya mu karere ka Nyabihu yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’igice azira ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Madamu Mukansanga Clarisse yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye iki gifungo uyu Mukansanga wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Tariki 19 Werurwe 2019,azira ko yanze kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere,akavuga ngo nibazihe abafite ababo bibuka mu ijoro ryo kuwa 12 Mata 2018.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 Jenside yakorewe Abatutse mu mwaka wa 1994 ku rwego rw’akarere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yahawe Buji yo gucana urumuri rw’icyizere arayanga avuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.

Mukansanga yaje gusabirwa guhezwa mu bikorwa byo Kwibuka,hanyuma tariki 11 Gicurasi 2018 yegura ku mwanya we ndetse atabwa muri yombi nyuma y’amasaha make yeguye.

Tariki 5 Kamena 2018 nibwo a Mukansanga bwo kuburana adafunzwe ruvuga ko nta shingiro bufite, rwemeza ko agomba gukurikinwa afunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa