skol
fortebet

Musanze: Abagizi ba nabi batatu basagariye umukobwa bamwita Umututsi bakubita umusore washatse kumutabara

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, haravugwa abasore batatu basagarariye umwana w’umukobwa w’imyaka 19 witwa Uwamahoro Denise ukora mu nzu icururizwamo amafunguro (Restaurant) bamubwira ko ari umututsi,banakubita umusore bakoranaga wari uje kumutabara.

Sponsored Ad

Ku cyumweru taliki ya 07 Mata 2019,ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,ubwo abantu bari kwerekeza mu ijoro ryo kwibuka,nibwo aba bagizi ba nabi batatu basanze uyu mukobwa imbere y’aho akora kuri restaurant yitwa Corner iherereye mu mudugudu wa Gahanga,akagari ka Gisesero mu murenge wa Busogo,baramufata batangira kumusagararira bamukubita urushyi,bamwita ko asa n’abatutsi,umusore bakoranaga aje kumutabara baramukubita bamugira intere.

Uwamahoro yabwiye TV1 ko aba bagizi ba nabi bamukubise bamwita ko asa n’abatutsi atabarwa na mugenzi we bakorana,bakubise bakagira intere.

Yagize ati “Haje abahungu batatu,havamo umwe araza aho nari mpagaze turi abantu 3.Twari abakobwa 2 n’umuhungu umwe,batoranyamo njye.Baravuga bati “Uyu si Umututsi?,undi ati “ntubibona se?,aba ankubise urushyi.umusore dukorana aza kuntabara niwe bahise batangira gukubita.

Uyu musore bakubise akajya kwa muganga yavuze ko aba bagizi ba nabi bakubise uyu mukobwa bamwita Umututsi,atabaye bahita batangira kumukubita.

Yagize ati “Nabonye bamufashe bakajya bamuhengura umutwe baba bamukubise urushyi.Nahise mbabaza nti “Ni gute ukubita umuntu nta kintu muvuganye,umuhoye iki?.Yambwiye ngo “Abantu bose si kimwe dore uyu ni Umututsi.Nahise mubaza nti “ibyo uri kuvuga ni ibiki,biracyabaho se.Abasore babiri bahise banterura bankubita hasi nibwo uwa 3 yatangiye kunkubita.”

Twagirimana Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, yatangarije ko ayo makuru yayumvise nk’abandi ariko bari kuyakurikirana.

Yagize ati “Uko mwabyumvise natwe niko twabyumvise.Twari mu ijoro ryo kwibuka,icyo twakoze twagerageje gushakisha uwaba yabigizemo uruhare.Twakoze uburinzi dushakisha ko twamubona ariko yahise amenya icyaha yakoze ahita yihisha.Kugeza ubu dosiye twayishyikirije RIB kugira ngo ikore iperereza.Uwakubiswe nawe biragaragara ko ari gukira.”

Iki gikorwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyagaragaye ku munsi wa mbere wo kwibuka ku nshuro ya 25 mu murenge wa Busogo,cyagaragaje ko hari benshi bagifite iyi ngengabitekerezo.

Ibitekerezo

  • Nibihangane hariya ndahazi nahabaye igihe kirekire ,ubutabera bukore akazi kabwo!

    Iyinkuru ntabwo icukumbuye neza .kuki uyu mukobwa yari n’aba bahungu batagerageje gutabaza ngo babatabare .Baravuga ko umuhungu ariwe wakubiswe ,bakarangiza bavuga ngo umukobwa atangiye gukira .Abantu batatu bakubise umuntu muri restaurant bagenda ntawe ubaciye iryera?

    Kuronda amoko ni ubujiji.Yaba umututsi,umuhutu,umuzungu,umushinwa,etc...twese dukomoka kuli ADAMU.Umuntu ufite agaciro mu maso y’Imana,si umuhutu cyangwa umututsi,si umutegetsi,si ukomeye,si umukire,etc...ahubwo ni "ukora ibyo Imana ishaka kandi ntiyibere mu byisi gusa,ahubwo akabifatanya no gushaka Imana".Uwo niwe wenyine uzaba mu isi nshya cyangwa ijuru rishya dusoma muli 2 Petero 3:13.

    Ariko kugeza ubu sindasobanukirwa abitwa ibipinga buri munsi cg bagatukwa ko ari abahutu b abicanyi.....ko ari babi ingagi ko ndumva ntawe RIB irarenganura?

    arko mwumva kuba mu moko bizabageza he ntimwanyuzwe arko muribeshya simwe mugena uko tuzabaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa