skol
fortebet

Musanze: Imibiri y’ abishwe n’ abacengezi yari ishyinguye mu rwibutso rw’ abazize Jenoside yimuriwe mu rindi rimbi

Yanditswe: Saturday 01, Apr 2017

Sponsored Ad

Imibiri y’abishwe n’abacengezi mu 1997 bo mu karere ka Musanze, yari ishyinguye hamwe n’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yamaze kwimurwa no gushyingurwa mu irimbi
Uyu muhango wakozwe kuri uyu wa 31 Werurwe 2017, bashyingurwa mu irimbi rusange riri mu murenge wa Cyuve. Iyi gahunda yo kubimura ikozwe nyuma y’uko abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside basabye ko aba bantu bimurwa. Ubwo basuraga inzibutso za Jenosode zo (...)

Sponsored Ad

Imibiri y’abishwe n’abacengezi mu 1997 bo mu karere ka Musanze, yari ishyinguye hamwe n’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yamaze kwimurwa no gushyingurwa mu irimbi

Uyu muhango wakozwe kuri uyu wa 31 Werurwe 2017, bashyingurwa mu irimbi rusange riri mu murenge wa Cyuve. Iyi gahunda yo kubimura ikozwe nyuma y’uko abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside basabye ko aba bantu bimurwa. Ubwo basuraga inzibutso za Jenosode zo muri Musanze tariki 03 Ukwakira 2016 ngo batunguwe no kubona mu rwibutso rwa Muhoza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ishyinguye hamwe n’abishwe n’abacengezi mu 1997.

Muri urwo ruzinduko abo badepite bavuze ko ibyakozwe n’Akarere ka Musanze ari ugupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ubuyobozi bw’abwo karere bwasabye imbabazi bwizeza abo badepite ko bizakosorwa.

Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko kuba icyo gikorwa cyo kwimura abo bantu cyarafashe igihe kirekire, byatewe n’ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bwariho n’imiryango yaba bantu.

Yagize ati “Ku bijyanye n’igihe kirekire cyatambutse kigera ku myaka makumyabiri, byumvikane ko byatewe n’ikibazo cyabayeho cyo kuba abafite ababo hariya n’ubuyobozi n’uburyo byagombaga gukorwamo bitanogejwe mu gihe cyabyo”.

Muhoza Rwasibo Pierre uhagarariye umuryango IBUKA muri Musanze aganira na Kigali Today mu mwaka ushize wa 2016, yavuze ko uyu muryango wahoraga usaba ubuyobozi ko aba bantu bakwimurwa ariko ntibubikore.

Yagize ati “Mu nzibutso z’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda nta bandi bantu bagomba gushyingurwamo cyane ko na bariya bantu bishwe n’abacengezi Jenoside yari yaramaze guhagarikwa mu 1997”.

Iki gikorwa kigezweho byarabanje kugorana, kuko habanje gukorwa inama nyinshi zo kumvisha iyi miryango impamvu abantu babo bishwe n’abacengezi bagomba kuvanwa mu rwibutso, n’ubwo nabo bishwe bazira ko ari Abatutsi. Iyi miryango yaje kubyumva ndetse ivuga ko uyu munsi yatunguwe cyane ikanashimishwa n’ubufasha bw’akarere, no kuba yabonye abantu benshi bayitabara mu gihe yari izi ko iba iri yonyine muri uyu muhango.

Imibiri yabonetse yose hamwe ni 43 iyashyinguwe ni imibiri 29, iyindi bene yo bakomoka mu kinigi bifuje ko bayishyingura mu ngo zabo barabisa maze barabibemerera nk’uko Kigalitoday dukesha iyi nkuru ibivuga.

Indi mibiri y’abasirikare bane ba RDF nayo yari mu Rwibutso rwa Muhoza yo izashyingurwa I Kanombe mu irimbi rya gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa