Kigali

Ndabarinze watemewe inka 12 yashumbushijwe izindi zirindwi n’abagiraneza b’I Rwamagana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 April 2019 Yasuwe: 3609

Abagiraneza bishyize hamwe mu karere ka Rwamagana bashumbushije inka zirindwi, zirimo izikamwa n’izihakana Ndabarinze utuye mu karere ka Nyabihu,uherutse gutemerwa inka ze 12 n’umugizi wa nabi.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 08 Mata 2019,nibwo abagiraneza bishyize hamwe b’i Rwamagana barimo abacuruzi n’aborozi bashumbushije Kabera Ndabarinze inka zirindwi nyuma y’aho uwitwa Karabayinga atemye inka ze 12.

Inka za Ndabarinze utuye mu mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Mulinga mu karere ka Nyabihu, zatemwe taliki 24, Werurwe, 2019 n’umugabo witwa Karabayinga uba mu nkambi y’abanyekonga ya Kiziba i Karongi.

Ndabarinze Kabera n’umugore we Uwineza Ziporah bagaragaje umunezero mwinshi nyuma yo gushikirizwa inka ikamwa,izindi ziri guhaka n’amashashi azamuha umusaruro mu minsi iri imbere.

Akimara gushumbushwa izi nka,Ndabarinze yabwiye itangazamakuru ati “Byanshimishije cyane.Nari nzi ko ntazongerwa kunywa amata.Nari nziko bitazongera kubaho ko nongera kujya munsi y’inka ngo nyikame kuko izo nakamaga bari bazishe.Ubu umutima wanjye urakomeye kubera ko abana banjye batazarwara bwaki.”

Zipora umugore wa Ndabarinze yagize ati “Byandenze.Numvaga ko Leta ari umubyeyi zimbihe agaciro cyane ariko ubu ndabibonyendagira ngo nshimire aba bantu bamfashije kugira ngo nongere kunywa amata.”

Uwari uhagarariye aba bagiraneza b’I Rwamagana Mugabo Abdulkarim,yavuze ko icyabateye gushumbusha Ndabarinze ari uko bababajwe n’ibyamubayeho babisomye mu binyamakuru.

Yagize ati “Igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ibyacicikanye ku mbuga zitandukanye bavuga amakuru ababaje avuga ko umuntu warokotse jenoside yatewe akicirwa inka ze 12 zitemaguwe,byadukoze ahantu bituma twumva ko tugomba kumushumbusha kuko mu muco wacu iyo umuntu agize ibyago yari umutunzi yakabaye ashumbushwa,n’abavandimwe n’inshuti.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwishimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’aba banya Rwamagana bavuga ko ari ibyagaciro kuba abantu bavuye mu ntara y’Iburasirazuba bakaza gufasha umuntu wo mu ntara y’iburengerazuba,bunasaba ko uyu muco mwiza wakogera mu Banyarwanda bose.

Karabayinga yemereye abanyamakuru ko ariwe watemye inka 12 za Ndabarinze utuye mu karere ka Nyabihu abitewe na kamere mbi, nyuma yo gufatwa n’iperereza rya RIB, kuwa 28 Werurwe 2019 .

Nyuma y’aho Karabayinga atemye inka 12 za Ndabarinze,10 zarapfuye,imwe iravunika bikomeye mu gihe indi yaburiwe irengero.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Anonymous

    Aba bantu bakoze igikorwa cyiza cyane, Imana ijye idushoboza twese tubashe kugira nkabo.

    2 months ago
  • chat_bubble Elise

    Mbega byiza wee,Nyagasani asubize aho mwakuye

    2 months ago

Inzindi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwagaragaje intambwe ikomeye bumaze gutera...

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buratangaza ko bwishimiye uko buhagaze muri...
13 June 2019 Yasuwe: 902 2

Nyanza: Umugabo yakubiswe ibuye ahita apfa nyuma yo gushaka gusambanya...

Umugabo witwa Habyarimana Evariste w’imyaka 44 y’amavuko, yahuriye n’uruva...
9 June 2019 Yasuwe: 6085 1

Umugangakazi yaciye ururimi rw’umugabo washakaga kumufata ku ngufu yigize...

Umugangakazi w’imyaka 24ukomoka muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu ku mbuga...
8 June 2019 Yasuwe: 7993 2

Kamonyi:Imodoka yagonze moto abantu babiri bahasiga ubuzima

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Muhanga yerekeza I Kigali kuwa 07...
8 June 2019 Yasuwe: 4144 1

PAN Africa Movement/Rwanda yasabye urubyiruko kwitegura guhatana ku isoko...

Umuryango wa Pan-African Movement mu Rwanda uharanira iterambere...
3 June 2019 Yasuwe: 717 0

Nyagatare: Inkuba idasanzwe yakubise inka 7 zirapfa

Mu murenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, inkuba yakubise inka zirindwi...
3 June 2019 Yasuwe: 2683 1