skol
fortebet

Nigeria: Abaturage bacitse ururondogoro kubera amakuru yavugaga ko perezida Buhari agiye gushaka umugore wa kabiri

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria havuzwe igihuha cyavugaga ko perezida w’iki gihugu Mohammadu Buhari yaba agiye guharika umugore we agashyingiranwa na minisitiri ushinzwe imibereho myiza no kurwanya Ibiza witwa Hajia Sadia Umar Farouq.

Sponsored Ad

Aya makuru yatangiye avuga ko umugore w’isezerano wa Buhari witwa Aisha Buhari yahukanye ndetse amaze amezi 2 mu Bwongereza kubera agahinda yatewe no kumva ko uyu mugabo agiye kumuharika gusa perezidansi yanyomoje aya makuru.

Hakoreshejwe hashtags za #BUSA19 na #BUSA2019,abanya Nigeria bagiye kuri Twitter bamagana perezida Buhari kubera uyu muco wo guharika yavugwagaho gusa umuvugizi we witwa Femi Adesina.

Amakuru yavugaga ko Buhari yari gushaka uyu mugore wa kabiri kuwa Gatanu taliki ya 11 Ukwakira 2019 gusa uyu Femi yabihakanye yivuye inyuma.

Femi Adesima yabwiye ikinyamakuru Nigerian Tribune ko ibyavuzwe byari ibihuha bigamije gusebya perezida Buhari ndetse ngo nta n’ubukwe bwabereye muri Perezidansi ejo.

Ibitekerezo

  • ntogo ari byiza guharika.

    Uyu president aramutse arongoye undi mugore,nta gitangaza kubera ko ari Umusilamu.Bemerewe gushaka abagore benshi.Kimwe nuko Intumwa Muhamadi nawe yatunze abagore benshi.Ariko ikibabaje nuko abagabo benshi batunze abandi bagore mu ibanga (inshoreke).Bible ivuga ko umugore n’umugabo bagomba kuba "umubiri umwe".Bisobanura ko Imana itubuza gushaka abandi bagore.Yesu yasobanuye ko impamvu Imana yihanganiye Abayahudi kurongora abandi bagore aruko "bali barananiye Imana".Ariko Yesu aje ku isi,yavuze ko gutunga abagore benshi ari icyaha.Bisobanura ko ababikora batazaba muli paradizo.Ntacyo bimaze kurongora abagore benshi hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa