skol
fortebet

Nigeria:Ishuli rya Etaje 3 ryagwiriye abanyeshuli barenga 100 n’abayobozi baryo mu gihe cy’amasomo

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Lagos muri Nigeria,ishuli rifite ama etaje 3 ryagwiriye abanyeshuli barimo kwiga birakekwako benshi muri bo baba bahasize ubuzima.

Sponsored Ad

Abanyeshuli benshi birakekwa ko bahitanywe n’iyi nyubako yahirimye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Werurwe 2019 mu mujyi wa Lagos mu gace kitwa Itafaji.

Ababyeyi b’aba bana bafite ubwoba bwinshi kuko hari abana bataraboneka bagwiriwe n’iyi nzu y’amagorofa 3 yaguye abarenga 100 bari kwiga.

Amakuru aravuga ko abana 9 babonetse bapfuye mu gihe abagera kuri 19 bakuwemo ari bazima gusa haracyashakishwa abandi bakiri munsi y’ibikuta by’iri shuli.

Amarira ni menshi ku babyeyi bari hanze bategereje ubutabazi kugira ngo barebe ko abana babo bohereje kwiga mu gitondo baba bagihumeka umwuka w’abazima.

Abana bamwe bakuwemo bari buzuyeho ibitaka ndetse abashinzwe ubutabazi bari gukora iyo bwabaga ngo batabare aba bana n’abantu bari muri iki kigo cy’amashuli.

Umwe mu bari aho iri shuli ryagwiriye abana saa yine za mu gitondo yagize ati “Biteye ubwoba.ababyeyi bari kurira cyane.Abantu bose barahangayitse bategereje abatabazi.”

Icyateye iyi nyubako gusenyuka ntikiramenyekana gusa abari kuri iri shuli yigwamo abana bo muri Nursery no mu mashuli abanza baravuga ko abana benshi barenga 100 bapfuye.

Mu mujyi wa Lagos harimo amazu yubatswe nabi menshi ndetse n’ashaje bikaba bikekwa ko ariyo mpamvu yatumye iri shuli risenyuka rikagwira abanyeshuli barimo kwiga.

Mu mwaka wa 2016 nabwo urusengero rwo muri Nigeria rwagwiriye abantu benshi,abarenga 100 bahasiga ubuzima.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa