skol
fortebet

Noheli, u Rwanda rwungutse abana 30 bavukiye mu bitaro bitandukanye

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016 ubwo u Rwanda rwifatanyije n’ Isi yose mu byishimo by’Umunsi Mukuru wa Noheli, mu Rwanda byari agahebuzo ku miryango y’abana barenga 30 bavukiye mu mavuriro atandukanye ari hirya no hino mu gihugu.
Ministeri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko ku wa 25 Ukuboza 2016 ahagana mu saa sita z’amanywa, muri 40% by’amavuriro ya leta hari hamaze kuvukira abana bagera kuri 30.
Mu kiganiro yagiranye na The NewTimes, Umuvugizi wa Minisante, Malick Kayumba, yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016 ubwo u Rwanda rwifatanyije n’ Isi yose mu byishimo by’Umunsi Mukuru wa Noheli, mu Rwanda byari agahebuzo ku miryango y’abana barenga 30 bavukiye mu mavuriro atandukanye ari hirya no hino mu gihugu.

Ministeri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko ku wa 25 Ukuboza 2016 ahagana mu saa sita z’amanywa, muri 40% by’amavuriro ya leta hari hamaze kuvukira abana bagera kuri 30.

Mu kiganiro yagiranye na The NewTimes, Umuvugizi wa Minisante, Malick Kayumba, yavuze ko mu bana bavutse harimo n’impanga zavukiye mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi.

Ababyeyi babyariye mu bitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo, bagaragaje ibyishimo bikomeye ndetse bashima Imana kuba babyaye ku munsi wa Noheli.

Nyiraneza Rosine wahise yita umwana we Alpha Isumbabyose yagize ati “Iki ni igitangaza giturutse ku Mana. Umwana wanjye yavukiye umunsi umwe na Yezu.”

Abandi babyeyi barimo Nyirahabimana Donatha na Muhimpundu Claudine nabo bagaragaje ibyishimo bikomeye bakesha kuba abana babo bavukiye rimwe n’umukiza w’isi.

Aba babyeyi bagaragaje ko bifuza ko abana babo bakura ari abakirisitu bakora cyane kandi baharanira gutera ikirenge mu cya Yezu.

Mu bitaro bya Kibagabaga honyine havukiye abana batanu barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri.

Aba bana 30 nibo babashije kumenyekana kuko bo bavukiye mu bitaro bya leta, bishoboka ko hari n’abandi benshi bashobora kuba bavukiye mu mavuriro yigenga.

Umunsi Mukuru wa Noheli wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, aho abakirisitu hirya no hino ku Isi baba bizihiza ivuka rya Yezu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa