skol
fortebet

Ntiharamenyekana neza icyateye inkongi muri gereza ya Nyarugenge ariko hari icyo bakeka

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa (RCS) ruratangaza ko hataramenyekana neza icyateye inkongi muri Gereza ya Nyarugenge kuri Noheli, kuwa 25 Ukuboza 2016, ariko ko hakekwa ko umuriro waba warakomotse ku nsinga z’amashanyarazi.
Ubwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukuboza 2016, Minisiteri ishinzwe impunzi n’ibiza (MIDIMAR) ishyikiriza abagororwa ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha nyuma y’uko ibyabo bitokombeye, nibwo hanatangajwe ko hakekwa ko icyateye inkongi ari insinga z’amashanyarazi. (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa (RCS) ruratangaza ko hataramenyekana neza icyateye inkongi muri Gereza ya Nyarugenge kuri Noheli, kuwa 25 Ukuboza 2016, ariko ko hakekwa ko umuriro waba warakomotse ku nsinga z’amashanyarazi.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukuboza 2016, Minisiteri ishinzwe impunzi n’ibiza (MIDIMAR) ishyikiriza abagororwa ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha nyuma y’uko ibyabo bitokombeye, nibwo hanatangajwe ko hakekwa ko icyateye inkongi ari insinga z’amashanyarazi.

Komiseri wa RCS, George Rwigamba, imbere y’itangazamakuru yemeje ko kuba Gereza ya Nyarugenge ishaje, ari ho hari gushingirwa hakekwa ko izo nsinga zishaje ari zo zateye impanuka.

Yagize ati “ Gereza irashaje, yewe n’ibikoresho byayubatse birashaje birimo n’ayo masinga. Ari na yo mpamvu dukeka y’uko n’iyo mpanuka ishobora kuba yaravuye aho ngaho. Gusa nakubwira ko iperereza rigikorwa ku buryo bizamenyekana neza.”

Avuga ko hari itsinda ry’abakora ipereza mu gihugu, n’abashinzwe iby’amashanyarazi (REG) bari gukurikirana ngo hatahurwe nyirizina icyatwitse gereza. RCS yizeza ko ikizavamo kizatangazwa.

Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, yavuze ko inkongi y’umuriro yabaye, bihutira gukora ubutabazi bw’ibanze, anashimira Imana ko yacyinze akaboko ntihapfiremo abagororwa.

Yagize ati “ Icyo navuga ni uko dushimira Imana ko nta muntu yahitanye, hari abakomeretse byoroheje, hari n’umwe wakomeretse ku buryo ajya mu bitaro ariko na we ari gukurikiranwa ubuzima bwe ntabwo buri mu kaga.”

Uretse ibikoresho by’abagororwa byatokombye, ubuyobozi bwa gereza buranavuga ko hanahiriyemo amadosiye ya bo.

Kuri iki ariko, Umuyobozi wa RSC yamaze impungenge abanyamakuru, avuga ko nubwo dosiye za bamwe zahiye, nta cyo bizahungabanya kuko mu buyobozi bwa gereza haba harimo indi, n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu butabera rikaba rituma zibikwa neza.

Komiseri mukuru w’amagereza yagize ati “ Amadosiye nta kibazo, kuko idosiye umugororwa aba afite na twe tuba tuyifite aha ngaha. Ndetse no muri system dusangira n’inkiko aho baburanira, amadosiye tuba tuyafite, umugororwa aba afite kopi ye ariko natwe tuyifite mu bubiko, no muri system.”

Abagororwa bashimiye leta kuba ihise ibitabara byihuse, umwe muri bo avugira mu ruhame ko nubwo bafunze, bibereka ko bafatwa nk’abantu. Anaboneraho gushimira inzego z’umutekano zabatabaye.

Yagzie ati “ Tukaba dushaka guca impuha, hano habaye impanuka, ntawaduteye, ntawagize ate, kandi bahise badutabara ako kanya.”

Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko muri iyi mpanuka y’ugushya kwa gereza nta mugororwa wayiguyemo, urete batatu bakomeretse basohoka bahunga.

Iyi mpanuka yabereye mu byitwa imidugudu ibiri muri gereza, kandi habamo imidugudu 20. Ahahiye hakaba harimo abagororwa 171.

Nubwo habayeho ubutabazi bw’ibanze, nta gaciro k’ibyangiritse karamenyekana.

Ariko MIDMAR yo yazanye ibiringiti, indobo, amasahani, imikeka yo gusasa, n’ibindi bikoresho ubusanzwe umugororwa yigurira.

Bimwe mu bikoresho bahawe

Ubuyobozi bwa gereza bwavuze ko ibindi bikoresho birimo imyambaro, nk’uko bubishinzwe buzayibaha.

Uretse iby’ubufasha, yanavuze ko giteganywa kuri gereza iyi gereza ishaje.,

Yagize ati “ N’ubundi hateganywa ko iyi gereza ubwayo igiye kuzimurwa, izaba ifite ibyo byangombwa byose.”

Yanashimangiye ko gushya kwa gereza bidakwiye gufatwa nk’ibyibasiye amagereza, kuko n’izindi nyubako zitandukanye zagiye zishya.

Yagize ati “Ntabwo ari umwihariko w’amagereza, rero nk’uko nababwiye ingamba zihari ni ukwigisha abantu bakamenya kwirinda umuriro n’ingaruka za bo, ndetse bakamenya n’uburyo bwo kwifata iyo iyo mpanuka ibaye.”

Umuyobozi w’amagereza yanavuze ko uwakeka ko hashobora no kuba abagororwa ubwabo batera akaduruvayo ngo hagire abacika, bitashobora kubigeraho.

Yagize ati “N’uwagerageza kuba yakora ibyo ng’ibyo ngo kugira ngo habeho uburyo abagororwa batoroka ntiyabishobora .”

Avuga ko ubwo inkongi yabaga, byatwaye iminota mike kugira ngo inzego z’umutekano zihagere. Ni muri icyo gihe kandi humvikanye amasasu yarashwe, hakumirwa ko aburiraga gereza badatoroka.

Gereza ya Nyarugenge biteganijwe ko mu ntangiriro z’umwaka utaha ari bwo izimurirwa i Mageragere.

Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya “1930” icumbikiye imfungwa n’abagororwa babarirwa hafi 4000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa