skol
fortebet

Nyabihu:Abagore babiri bafashwe bahetse inzoga zitemewe nk’abahetse abana

Yanditswe: Sunday 17, Mar 2019

Sponsored Ad

Abagore babiri bo mu karere ka Nyabihu batawe muri yombi na Polisi bahetse mu mugongo inzoga za magendu bari bakuye muri RDC ziganjemo izitwa Blue Sky.

Sponsored Ad

Aba bagore babiri b’imyaka 25, bafatiwe mu murenge wa Mukamira,mu karere ka Nyabihu bahetse izi nzoga ku buryo abababonaga bagiraga ngo bahetse abana.
Aba bagore bombi bafatanwe amaduzeni 540 y’inzoga za magendu zitemewe mu Rwanda ziganjemo izitwa Blu Sky.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yavuze ko abapolisi bagenzura abantu binjiza magendu mu gihugu n’ibiyobyabwenge, bahawe amakuru n’abaturage, bahita bategura ibikorwa bwo kubafata.

Yagize ati "Twabonye amakuru ko hari abagore babiri binjije ibiyobyabwenge by’inzoga zitemewe mu Rwanda, tubafata bahetse mu mugongo nk’abahetse abana inzoga zitemewe mu Rwanda z’amoko atandukanye . Ni amayeri bakoresheje kuko bari babihetse wagira ngo ni umwana bahetse nk’uko baheka umwana bisazwe banatwikirijeho igitambaro.”

Muri aka karere ka Nyabihu na Rubavu,inzoga za magendu zikunze kuhinjira ziturutse muri RDC no muri Uganda ni Blue Sky, Chase Waragi, Living Waragi,Host waragi,Coffee Spirit, African Gin ndetse n’izindi zengerwa mu Rwanda mu ibanga rikomeye.

Ibitekerezo

  • ninde wakubesheko sky zituruka muri kongo ziva yuganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa