skol
fortebet

Nyamirambo: Umucamanza yambuye abanyamakuru ibikoresho ababuza gutara inkuru

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge yangiye abanyamakuru gukurikirana urubanza, abasaba gutega amatwi nk’abandi, abambura n’ibikoresho byo kwandikaho.
Ni mu bujurire rw’urubanza rwa Rusanganwa Celestin, ufunzwe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Bizimana Loti wahoze ari umuhanzi.
Uru rubanza rwaciwe muri Gacaca rurangira muri Gashyantare 2013, naho ubujurire bwarwo bwatangiye kuburanishwa i saa yine (...)

Sponsored Ad

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge yangiye abanyamakuru gukurikirana urubanza, abasaba gutega amatwi nk’abandi, abambura n’ibikoresho byo kwandikaho.

Ni mu bujurire rw’urubanza rwa Rusanganwa Celestin, ufunzwe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Bizimana Loti wahoze ari umuhanzi.

Uru rubanza rwaciwe muri Gacaca rurangira muri Gashyantare 2013, naho ubujurire bwarwo bwatangiye kuburanishwa i saa yine z’igitondo kuri uyu wa 28 Ukuboza 2016.

Uwajuriye yashakaga ko urubanza ruva mu myanzuro ya Gacaca rukajya mu nkiko zisanzwe, bityo akabona kujuririra igihano cya burundu yakatiwe.

Urubanza rugitangira, umucamanza ukuriye iburanisha amaze guhamagaza uburana yarabutswe umwe mu bicaye yandikae ku rupapuro yari afite, amusaba ko amuzanira ibyo abonye yandika.

Uwandikaga yamushyikirije agakayi yandikagaho, uwo mucamanza amubaza impamvu yandika undi amusubiza ko ari umunyamakuru uri mu kazi ke nk’uko ibyangombwa yari afite bibimwemerera.

Umucamanza yabajije umunyamakuru niba afite ibaruwa imwemerera gukurikirana urubanza, undi amubwira ko yanyuze mu biro byakira abagana urukiko ari kumwe n’abandi banyamakuru bagiye kubaza niba urwo rubanza ruri buburanishwe, isaha ruberaho n’icyumba bakabimwereka byose.

Umunyamakuru yakomeje abwira umucamanza ko igihe cyo kuburanisha kigeze, abanyamakuru babwiwe ko urubanza rugiye gutangira bityo bajya kwitabira iburanisha kuko urubanza rutari mu muhezo.

Uwo mucamanza yabwiye umunyamakuru ko atemerewe gukurikirana urubanza nk’umunyamakuru igihe cyose atabonye ibaruwa isaba gukurikirana urwo rubanza, amwaka igikoresho cye amubwira ko ajya kwicara ntagire icyo yandika cyangwa ikindi akora cyatangazwa kitari ugukurikirana nk’abandi basanzwe bitabiriye urubanza.


Ingoro y’ ubutabera, urukiko rwibanze rwa Nyamirambo

Yahise anamenyesha n’abandi bicaye mu cyumba cy’iburanisha ko nabo batemerewe kugira icyo bandika batamweretse ibaruwa ibisaba.

Minisiteri y’Ubutabera isanga uwo mucamanza yakoresheje ububasha bwe mu makosa

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda akaba n’umugenzuzi wazo, Itamwa Mahame Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mucamanza atemerewe gutegeka icyo itangazamakuru mu Rwanda ritangaza, bityo agiye kumwegera akabimubwira kuko akiri mushya mu kazi.

Ati“Nonese ategeka itangazamakuru mu Rwanda ibyo batangaza n’ibyo badatangaza? Nonese Ubitangaje yakugira ate? Ni abacamanza bo hasi batabizi. Ikibi ni ugufata amajwi n’amashusho utabisabiye uruhushya naho umunyamakuru akurikirana urubanza nk’undi muturage wese.”

Itegeko ryerekeye kubona amakuru numero 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 mu ngingo rusange yaryo ryemerera abaturage n’abanyamakuru kubona amakuru yo mu nzego za Leta n’iz’igenga, rigateganya n’ibihano ku wanze gutanga amakuru.

Kuva iri tegeko ryasohoka, Igihugu cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, na Komisiyo y’Igihugu y’Itangazamakuru, RMC bihora bikora ubukangurambaga, bigakebura abayobozi n’abandi babangamira abanyamakuru mu kazi kabo.

Ibi bigo bisanga akenshi abayobozi bimana amakuru bitewe n’urwikekwe no guhisha amakosa amwe baba bakoze mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa