skol
fortebet

Nyanza: Abaturage bahangayikishijwe no kutabona amazi meza kandi bitwa ko baturiye uruganda ruyatunganya

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu gihe abaturage bo mu karere ka Nyanza bashishikarizwa kwita ku isuku n’isukura ndetse no kubungabunga amazi, hari bamwe batuye mu murenge wa Nyamukungo bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi meza kandi uruganda ruyatunga runayakwirakwiza mu mugi wa Nyanza ruri hafi neza y’aho batuye mu kagari kabo.

Sponsored Ad

Ubwo Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangizaga gahunda yo gushishikariza abaturage twita ku isuku no kubungabunga amazi meza mu Karere ka Nyanza byabaye kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe bifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa , Mugihe tariki 22 Werurwe aribwo hazihizwa umunsi mpuzamahanga w’amazi , bamwe mubaturage batuye aka karere ka Nyanza bahangayikishijwe no kunywa amazi mabi kandi baturiye uruganda ruyatunganya.

Bamwe mu baturage bavuga ko kutagira amazi meza bituma bajya kuvoma amazi mabi y’ibinamba bityo bikabaviraho ingaruka mbi zirimo nko kurwara indwara zituruka mu gukoresha amazi mabi hakiyongeraho n’urugendo rurerure bakora bajya kuyavoma iyo mu bishanga no mu ibinamba , barasaba ko bafashwa, bagahabwa amazi meza.

Nyirahabimana Uwase Claudine utuye mu kagari ka Mpanga umurenge wa Mukingo akaba anaturiye hafi neza n’uruganda rushinzwe gutunganya no gukwirakwiza amazi meza yagize ati”Nta muturage n’umwe ufite amazi mu rugo iwe kandi ubona duturiye uru ruganda, bitugiraho ingaruka kuko tuvoma amazi mabi kandi tuyaturiye, turifuza ko baduha amazi meza niyo abaturage baba bashoboye kuba bayakurura ngo tuyajyane mu ngo byibura bakadushiriraho robbine tukajya tuyavoma aha kuruganda twishuye ariko tukabona amazi meza.

Mureramanzi Reverien nawe yagize Ati ”Tunywa amazi mazi adafite isuku ugasanga bidutera indwara no mu gihe umuntu aje gushaka inzu yo kubamo agasanga nta mazi ahaba aragupfobya akaguha ayo ashaka atari akwiranye niyo nzu kuko azajya atanga amafara 100 cyangwa 200 kugira ngo bajye kumuzanira amazi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko hari gahunda nziza bateganya mu gukwirakwiza amazi meza mu duce twose atarageramo muri aka karere, bahereye kuri aba b’Impanga baturiye ahubatse uruganda rutunganya amazi.

Ntazinda Erasme Mayor wa akarere ka Nyanza yagize ati ”Ku bufatanye na WASAC twumvikanye ko uyu mwaka uje abaturage bose bagomba kugezwaho amazi duhereye ku batuye Impanga na Mukingo ahubatse uruganda n’ahandi henshi tuzahagera”.

Muri gahunda ya Minisiteri y’ibikorwa remezo yo gushishikariza abaturage kwita ku isuku no kubungabunga amazi, umuyobozi ukuriye ishami ry’amazi n’isuku n’isukura muri iyi Minisiteri KAYITESI Mariceline avuga ko nubwo hari aho bataragerwa n’amazi ariko hari aho yageze bityo abantu bagomba gufatanyiriza hamwe bakabungabunga n’ayabashije kuboneka kuko ngo naho ataragera biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 azabageraho .

Kayitesi Mariceline yagize ati ”Abaturage barasabwa kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi ndetse n’iby’isuku n’isukura ubu twagezeho. Bafite uruhare rwo kutaba ba ntibindeba bakamenyekanisha ahabonetse ibikorwa remezo byaba byangiritse urugero nk’impombo z’amazi zaba zarangiritse”.

Abagera kuri 86% by’abatuye akarere ka Nyanza bamaze kugezwaho n’amazi meza imibare ikaba yatanzwe n’ubuyobozi bwabo, ni mu gihe gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi igaragaza ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose mu gihugu bazaba bafite amazi meza hafi yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa