skol
fortebet

Obasanjo wahoze ayobora Nigeria yarokotse impanuka y’indege ya kompanyi Ethiopian airlines we n’abantu 393

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo we n’abandi bagenzi 393 barokotse impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 777-300 ubwo yananirwaga kugwa ku kibuga cy’indege cya Murtala Mohammed International Airport kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Gicurasi 2019.

Sponsored Ad

Obasanjo wari uvuye mu biganiro bikomeye mu mujyi wa Addis Ababa byo gushyiraho isoko rusange [Dialogue on Continental Trade and Strengthening Implementation of the African Continental Free Trade Agreement],we n’abandi bagenzi 393 bari kumwe bahuye n’uruva gusenya ubwo indege barimo yananirwaga guparika ku kibuga cy’indege cya Murtala Mohammed International Airport biba ngombwa ko pilote ayisubiza mu kirere kubera ikirere cyari kibi cyuzuyemo imvura kugira ngo ibe ishaka uko yagwa neza.

Ibiro ntaramakuru bya Nigeria, News Agency of Nigeria,byatangaje ko iyi ndege yananiwe guhagarara ku ipine ryayo ry’imbere ubwo pilote yayigezaga hasi bituma yongera kuyizamura mu kirere ngo abanze arebe uko yayiparika neza.

Umwe mu bakozi ba News Agency of Nigeria wari mu bagenzi yavuze ko urugendo rw’amasaha 5 kuva Addis Ababa kugera Lagos rwagenze neza uretse iki kibazo cy’ikirere kibi cyatumye indege inanirwa guparika bikaba ngombwa ko iparika ku nshuro ya 3 yagerageje.

Umupilote yamaze iminota 20 azenguruka Lagos kugira ngo arebe ko yabona uburyo bwo guparika byatumye abagenzi bashya ubwoba,bacika ururondogoro,abandi induru bayiha umunwa kubera ubwoba.

Kubera ubwoba,abantu batangiye gusenga,abandi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihe abapasiteri nabo ngo bapfukamye basengera abantu bazi ko bagiye gupfa.

Nubwo umunyamakuru wa BBC yari yatangaje ko Obasanjo atari muri iyi ndege,yemeje nyuma ko yari ayirimo ndetse ntacyo yari gukora ubwo bagiraga ubwoba.

Yagize ati “Umugabo twari kumwe ari gusoma ikinyamakuru yambajije ati “Oga,nta bwoba ufite?,ndamusubiza nti “Niba mbufite se nakora iki?,Uri mu ndege ugahura n’ikibazo nka kiriya wakora iki?Nta kindi uretse kubishyira mu maboko y’Imana.”

Obasanjo yari kumwe na n’anamdi bayobozi bakomeye muri iyi ndege barimo Amb. Ayoola Olukanni na Prof Samson Tunde Adebayo.

Abashinzwe iby’indege muri Nigeria bamaze impungenge abantu baketse ko iyi ndege yari ifite ikibazo ko ataribyo ko ahubwo ari ikibazo cy’ikirere kibi cyatumye itabasha guparika neza ndetse ngo bikunze kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa