skol
fortebet

Pakistan yarashe indege 2 z’Ubuhindi ifata n’umupilote umwe wabwo

Yanditswe: Thursday 28, Feb 2019

Sponsored Ad

Igisirikare cya Pakistan cyihimuye ku Buhindi buherutse kurasa mu nkambi y’inyeshyamba zayo mu ntara ya Kashmir aho bwarashe indege 2 za gisirikare z’iki gihugu ndetse zita muri yombi umusarikare wabwo.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’igisirikare cya Pakistan witwa Maj-Gen Asif Ghafoor,yavuze ko indege imwe yaguye ku butaka bwa Pakistan ndetse hafatwa n’umupilote.

Ubuhindi bwavuze ko bwatakaje indege yabwo yitwa MiG-21buboneraho gusaba Pakistan ko yaboherereza umupilote wabo byihuse kandi ari muzima.

Minisitiri w’intebe wa Pakistan Imran Khan yavuze ko ibihugu byombi bidashobora kurwana kubera intwaro za kilimbuzi bifite gusa umwukwa mubi hagati yabo ukomeje gututumba.

Ubuhindi na Pakistan bakora ibitwaro by’ubumara ndetse kuva kera barwaniye agace ka Kashmir buri wese avuga ko ari ake byanabaviriyemo intambara ikomeye mu mwaka wa 1971.

Kuva ibi bihugu byahabwa ubwigenge n’Abongereza mu mwaka wa 1947,bimaze kurwana intambara 3 zirimo 2 barwanye bapfa iyi ntara ya Kashmir.

Iki gikorwa cyo kurasa izi ndege z’Ubuhindi kije gikurikira ibisasu bikaze Ubuhindi bwarashe ku nyeshyamba za Pakistan ziba mu gace ka Kashmir bwihorera ku mwiyahuzi w’iki gihugu wishe abasirikare b’Abahindi 40.

Umuvugizi w’ingabo za Pakistan yavuze ko indege yabo yashatse kurasa ku gisirikare cy’Ubuhindi kiri mu gace kamwe ka Kashmir,buhita bubasubiza bwohereza indege 2 bahise barasa ako kanya ndetse bafata umupilote.

Uyu muvugizi yavuze ko uyu mu pilote w’umuhindi afungiwe ku birindiro byabo ndetse biravugwa ko hari n’undi bafashe bahita bamujyana kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa