skol
fortebet

Perezida Buhari wa Nigeria byavugwaga ko yaba yarapfuye yagaragaraye mu Bwongereza

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yagaragaye mu ifoto y’ abantu benshi bari ku meza bafata amafunguro nyuma y’ iminsi igera kuri 80 bivugwa ko ubuzima bwe buri mu marembera. Iyo foto igaragaramo Perezida Buhari w’ imyaka 74 y’ amavuko yafatiwe mu mugi wa London mu Bwongereza aho yagiye agiye kwivuza uburwayi butaratangaza.
Itangazo guverinoma ya Nigeria yashyize aharagara ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga rivuga kuri iyi tariki yagiranye inama n’ abaguverineri kandi ko ameze neza.
Kuba uyu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yagaragaye mu ifoto y’ abantu benshi bari ku meza bafata amafunguro nyuma y’ iminsi igera kuri 80 bivugwa ko ubuzima bwe buri mu marembera.

Iyo foto igaragaramo Perezida Buhari w’ imyaka 74 y’ amavuko yafatiwe mu mugi wa London mu Bwongereza aho yagiye agiye kwivuza uburwayi butaratangaza.

Itangazo guverinoma ya Nigeria yashyize aharagara ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga rivuga kuri iyi tariki yagiranye inama n’ abaguverineri kandi ko ameze neza.

Kuba uyu mu perezida amaze igihe kinini atagaragara bahejeje benshi mu rungabangabo bamwe batangira gukwirakwiza ibihuha ko Buhari yaba yaratabarutse.

Nubwo byavuzwe ko ashobora kuba atazakomeza inshingano z’ umukuru w’ igihugu kubera intege nke z’ umubiri, itangazo rya guverinoma y’ iki gihugu ryavuze ko akomeye kandi ko yishimye.

Muri ibi biganiro byamaze isaha yose nk’ uko BBC yabitangaje Perezida Buhari nta kibazo cy’ ubuzima cyamugaragayeho ahubwo yari kumwe n’ abandi atanga ibitekerezo n’ inyuganizi ku bibazo bireba Nigeria.

Kuva tariki 7 Gicurasi ubwo Buhari yuriraga indege ava muri Nigeria asubira kwivuriza mu Bwogereza ububasha bw’ umukuru w’ igihugu bufitwe na Visi Perezida Yemi Osinbajo.

Amatariki y’ ‘ ingenzi yaranze uburwayi bwa Buhari

19 Mutarama: Perezida Buhari yagiye mu Bwongereza mu karuhuko k’ uburwayi.

5 Gashyantare: Buhari yasabye inteko ishinga amategeko kumwongerera akaruhuko.

10 Werurwe: Perezida Buhari yasubiye mu gihugu cye (Nigeria)
26 Mata: Yabuze mu nama y’ abagize guverinoma
28 Mata: asiba amasengesho y’ abayisilamu
3 Gicurasi: Yongeye gusiba inama y’ abaminisitiri

5 Gicurasi: Yagaragaye mu masengesho y’ abayisilamu Abuja
7 Gicurasi: Yerekeza mu Bwongereza kugira ngo akurikiranwe n’ abaganga.

6 Kamena: Umugore wa Buhari yavuze ko umugabo we arimo gutora agatege byihuse.

12 Nyakanga : Visi Perezida akaba na Perezida w’ umusigire yavuze Perezida Buhari azataha vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa