skol
fortebet

Perezida Felix Tshisekedi yafungishije umupolisi mukuru wateje imyigaragambyo

Yanditswe: Monday 28, Jan 2019

Sponsored Ad

Perezida mushya wa RDC,Felix Tshisekedi yategetse ko umwe mu bayobozi bakuru ba polisi yo mu mujyi wa Lubumbashi atabwa muri yombi kubera uburangare yagize bigatuma abantu 4 bapfira mu myigaragambyo yabaye ku munsi w’ejo Taliki ya 27 Mutarama 2019.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Actualite.cd cyatangaje ko kuri iki Cyumweru aribwo abanyeshuli biga muri Kaminuza ya Lubumbashi (UNILU),bigaragambije kubera ko bamaze iminsi barabuze amazi n’umuriro ndetse Leta ikaba yarongereye amafaranga y’ishuli.

Abantu bane barimo n’umu Ofisiye 1 bapfiriye muri iyi myigaragambyo y’aba banyeshuli bituma Tshisekedi ategeka ko umu Ofisiye mukuru watumye iki kibazo atabwa muri yombi agashyikirizwa inkiko.

Tshisekedi kandi yategetse ko icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuli cya Minisitiri w’Uburezi,Steve Mbikayi, gihagarikwa vuba vuba.

Ibitekerezo

  • ntago AW qaa3ssqe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa