skol
fortebet

Perezida Kagame yanenze ibigo bya Leta bitinda kwishyura ba rwiyemezamirimo

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yongeye kunenga ibigo bya Leta bitinda kwishyura ba rwiyemezamirimo bikabashora mu gihombo gikomeye.
Iki kibazo cyagaragajwe ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abikorera barenga 2000 baturutse mu ntara zose z’igihugu muri Kigali Conventional Center.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera, yavuze ko hari byinshi abikorera mu Rwanda bishimira, birimo gufashwa mu bucuruzi na leta, ariko yongera kugaruka ku bibazo bikibakomereye birimo kutishyurira ku (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yongeye kunenga ibigo bya Leta bitinda kwishyura ba rwiyemezamirimo bikabashora mu gihombo gikomeye.

Iki kibazo cyagaragajwe ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abikorera barenga 2000 baturutse mu ntara zose z’igihugu muri Kigali Conventional Center.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera, yavuze ko hari byinshi abikorera mu Rwanda bishimira, birimo gufashwa mu bucuruzi na leta, ariko yongera kugaruka ku bibazo bikibakomereye birimo kutishyurira ku gihe ba rwiyemezamirimo.

Uretse icyo kibazo yavuze ko hari n’ikindi cy’uko barimo kubaka amazu y’ubucuruzi agezweho ariko kubona abayakoreramo bikaba imbogamizi ikomeye.

Agaruka kuri icyo kibazo cyo kutishyura ba rwiyemezamirimo ku gihe, Gasamagera yagize ati “Gutinda kwishyura kwa bimwe mu bigo bya leta ba rwiyemezamirimo kandi baba barafashe imyenda muri banki, bituma bajyamo imyenda ibateza ibihombo bikomeye mu bucuruzi bwabo”.

Kuri iki kibazo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko akenshi usanga kutishyura ba rwiyemezamirimo atari uko amafaranga aba yabuze ahubwo ngo biterwa n’ubushake buke ndetse n’imikorere itari myiza.

Perezida Kagame avuga ko bitumvikana uburyo hari aho ujya wabaza impamvu batishyura, bamwe bakakubwira ko uwagombaga gusinya adahari, n’ibindi bisobanuro usanga bidafite ishingiro.

Yagize ati “Niba ushobora kuvuga ngo umuntu wagombaga gusinya ntahari, ese aba yagiye akimukana n’ibiro byose? Keretse wenda umbwiye ngo ntakiriho, gukora akazi ntibivuze ko umuntu aba yicaye mu biro gusa, niyo waba uri mu ndege cyangwa ahandi urakora kandi akazi kagakomeza.”

Umukuru w’Urw’imisozi igihumbi ari imbere y’imbaga y’abikorera, yakomeje agira ati “Akenshi usanga n’abo batishyura atari uko baba babuze amafaranga, ahubwo ari kubera imikorere mibi cyangwa hari ikindi bashaka, ariko nzi neza ko uwabikora wese aba yiteguye ko mu gihe afashwe yahanwa mu buryo bukomeye.”

Perezida Kagame yavuze ko niba hari ibiba bitarasobanuka ko umuntu yishyurwa, aba agomba kubibwirwa kandi mu gihe nta kindi gisigaye nabwo akishyurwa.

Ikibazo cy’ibigo bya leta bitinda kwishyura ababikoreye, kiri mu byo ba rwiyemezamirimo bavuga ko kibabangamiye mu buryo bukomeye.

Muri Nzeri uyu mwaka ikinyamakuru Izubarirashe.rw, cyabagejejeho inkuru y’umwe muri ba rwiyemezamirimo wafunzwe kubera kubura ubwishyu bitewe nuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro, WDA cyatinze kumwishyura umwenda cyari kimubereyemo kandi yararangije ibikorwa byose.

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa