Kigali

Perezida Kagame yasabye abacamanza kudasumbanya abantu imbere y’amategeko no kutavugirwamo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 April 2019 Yasuwe: 1733

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye Abacamanza ndetse n’abayobozi ba gisirikare gufatatana uburemere indahiro barahiriye imbere ye ndetse no kunoza inshingano zabo hagendewe ku cyerekezo igihugu kiri kujyamo.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 18 Mata 2019,nibwo Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye baherutse gushyirwa mu myanya,ahakorera inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Abarahiye ni Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga Rukundakuvuga François Regis na Hitiyaremye Alphonse hamwe na Tugireyezu Vénantie, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire.

Harahiye kandi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi na Ndoriyobijya Emmanuel warahiriye kuba Umudepite usimbura Kanyamashuri Kabeya Janvier weguye mu ntangiriro za Werurwe.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabwiye abarahiye ko bagomba gushyira mu bikorwa ibyo barahiriye ndetse bagafatana uburemere imirimo bashinzwe n’ibisabwa kugira ngo bayuzuze.

Yagize ati “Birazwi ko dusaba buri munyarwanda cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi guha umurimo agaciro ukwiriye.Uwo murimo bakawukorana ubushishozi,umurava n’aho bibaye ngombwa ubwitange.Buri wese uri hano azi aho tuvuye naho tugana,ndibwira ko icyifuzo cyacu ari ugukoraneza,ari ukwihuta tugaha umwanya ibyo byose dushinzwe kandi dukora.”

Perezida Kagame yasabye Abacamanza kubaha amabwiriza agenga akazi kabo ndetse bakirinda kuvugirwamo.

Yagize ati “Ku bacamanza, hari amahame y’umwuga yo murayazi kuturusha.Ayo mahame akwiriye kuba agenderwaho.Mu minsi ishize hari intambwe yagiye iterwa muri uwo mwuga ishimishije.

Niyo tuba twumva dukora neza,iteka usanga hari byinshi bidutegereje tugomba kunoza,ndifuza ko ariko byumvikana no mu bacamanza.Hari ubutabera,ubudakemwa,kudasumbanya abantu imbere y’mategeko,guca imanza mu gihe gikwiriye mu mucyo ndetse no kutavugirwamo.Ibi nibyo byaha icyizere abanyarwanda bose n’abandi batuye u Rwanda harimo n’abanyamahanga baba bafite ibyo bakora hano mu gihugu cyacu.

Kagame yavuze ko ibyo dukora byose biba biherekejwe n’umutekano ariyo mpamvu yasabye Abanyarwanda kurushaho kwicungira umutekano batabihariye gusa inzego zishinzwe umutekano ku buryo bw’umwihariko,anemera gutanga ubufasha igihe cyose bukenewe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatera

    Ku isi yose,abacamanza nyamwinshi barya ruswa.Gusa ku byerekeye Ruswa,mu Rwanda baragerageza kutayirya.Ikintu cyonyine kizazana ubutabera nyakuri,ni ubwami bw’Imana buzaza bugahindura ibintu byinshi,ndetse bugakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza nkuko bible ivuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo byose isi ifite.

    1 month ago

Inzindi nkuru

TAS2019: Robot ya "Sophia" yatunguye abantu mu kiganiro yagiranye na...

Robot ya Sophia yongeye gususurutsa abitabiriye umunsi wa 3 wa Transform...
16 May 2019 Yasuwe: 3703 1

Leta y’Uburundi yafatiriye imitungo y’abashinjwa gushaka guhirika perezida...

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Burundi hasohotse urwandiko rwemeza ko Leta ya...
16 May 2019 Yasuwe: 1647 0

Umuherwe Jack Ma washinze Alibaba yasabye abakozi be kujya batera akabariro...

Umuherwe wa mbere mu Bushinwa, Jack Ma,washinze kompanyi y’ubucuruzi bwo...
13 May 2019 Yasuwe: 6670 0

Abantu 3 barokotse by’igitangaza impanuka y’indege ubwo bari bagiye kureba...

Umupilote Stuart Moore n’abana abereye nyirarume barimo Jack Moore na Billie...
13 May 2019 Yasuwe: 5043 0

Somalia: Ingabo za Uganda zashwanye zirasanira mu birindiro byazo bane...

Ingabo za Uganda zasubiranyemo hagati yazo mu birindiro byazo mu gihugu cya...
12 May 2019 Yasuwe: 4136 0

Bugesera: Umukecuru yishwe akubiswe ikintu kiremeye mu mutwe

Mu karere ka Bugesera,haravugwa urupfu rw’umukecuru witwa Mariya...
11 May 2019 Yasuwe: 2196 0