skol
fortebet

Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe ubufatanye hagati ya Leta n’abaturage mu guharanira iterambere

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yavuze ko hakenewe ubufatanye hagati ya leta n’abaturage kugira ngo imibereho myiza ya buri wese irusheho kuba myiza ndetse n’iterambere rirusheho kwihuta.

Sponsored Ad

Ibi perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu taliki ya 03 Nyakanga 2019,ubwo yari mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, mu muhango wo gutaha imidugudu y’icyitegererezo ya Karama yubakiwe abatishoboye bahoze batuye mu manegeka.

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yavuze ko hakenewe uruhare runini rwa Leta n’abaturage kugira ngo buri munyarwanda wese utarabasha gutura ahantu heza,abigereho cyane ko ariko kwibohora nyako.

Yagize ati “Ntacyajyana neza n’umunsi wo Kwibohora tuzizihiza ejo kurusha ibi bikorwa, biteza imbere imibereho myiza,ibikorwa by’amajyambere ntacyabiruta.

Ibikorwa nk’ibi biba bidusaba gukora byinshi birenze ibi ngibi. Ni urugero rw’ibindi byinshi dukwiriye kuba dukora.

Ikindi byatanzeho urugero,ni ubufatanyebw’inzego za leta,uruhare rwa Leta n’ubufatanye bwayo n’abaturage.Twifuza ko n’uwari ufite intege nke uba wagejejweho ibikorwa nk’ibi n’abandi byabageraho. Nicyo twifuriza abanyarwanda bose bataragera kuri urwo rwego rwo kuba batuye kandi babayeho neza.”

Perezida Kagame yavuze ko atemeranya n’abavuga ko u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange baremewe kuganya no gusabiriza.

Yagize ati “Mwibwira ko Imana yaremye isi, abantu ariko u Rwanda na Afurika ikabiremera guhora biraho biganya, bisabiriza, bikennye?Mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ibyo ntabwo birimo.

Mu nyigisho njye nzi zo kwemera ni ukuvuga ngo muri wowe, njyewe harimo ubushobozi, uburenganzira, byo kumera neza nkuko abantu bakwiye kuba bamera neza aho baba bari hose.”

Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwiza atari ubw’abandi ahubwo ari ubw’abanyarwanda bose ariyo mpamvu yifuza ko buri munyarwanda agezwaho ibyiza bimuteza imbere nawe afitemo uruhare.

Perezida Kagame yasabye abahawe uyu mudugudu I Karama ko bagomba gufata neza aya macumbi nabo bakifata neza muri aya macumbi bubakiwe.

Iyi midugudu igezweho yatujwemo imiryango 240, ikaba ifite ibyangombwa nkenerwa bitandukanye birimo amazi, umuriro w’amashanyarazi, amashuri n’ibindi.Inzu zatanzwe kuri aba baturage, harimo izifite agaciro ka miliyoni zisaga 22 n’izindi za miliyoni zisaga 19 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa