skol
fortebet

Perezida Kenyatta yafotowe arimo gukina n’umugore we

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 3 Nyakanga 2018. Perezida Uhuru Kenyatta yafotowe arimo gukina n’umugore we umukino wa Golf.

Sponsored Ad

Perezida w’ igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta ndetse n’ umugore we Margaret Wanjiru Gakuo bafotowe barimo gukina umukino wa Golf ahazwi nko kuri Royal Club iherereye mu nyengero z’ umujyi wa Nairobi .

Mu buzima busanzwe Kenyatta azwiho gukunda umukino wa golf nkuko byagaragaye mukwezi kwa Gashyantare ubwo yabwiraga abaturage ba Kenya ko mu mashuri yose abanyeshuri bagiye kubakirwa ibibuga bya golf mu rwego rwo guteza imbere imikino.

Bamwe mu babonye aya mafoto bavuze ko ibi yabikoze mu rwego rwo gushishikariza abaturage bo muri Kenya gukunda umukino wa Golf ukunzwe n’abayobozi bakomeye ndetse ukaba uza mu mikino ihemba neza abayikina ku isi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa