skol
fortebet

Perezida Kenyatta yavuze uko yaterese umufasha we Margaret

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko musaza w’umufasha we ariwe wamuharuriye inzira y’uburyo yahura na Margaret bakaganira.

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya ariwe Uhuru Kenyatta mu kiganiro aherutse kugirana na rumwe mu rubyiruko rwo muri Kenya yabajijwe inzira yanyuzemo kugirango abashe kwegukana umufasha we Margaret Kenyatta kuri ubu babana nk’umugabo n’umugore.

Amaze kubazwa iki kibazo, Perezida Kenyatta yahise agira ati “Iki ni ikibazo kiza cyane.” Asa nk’usubiramo iki kibazo yari abajijwe agira ati “Ni gute namenyanye n’umugore wa perezida (First Lady)?”

Akomeza agira ati “Igihe nahuraga na we ntabwo yari ‘first lay’. Yari umuntu usanzwe, mwiza, yari umukobwa mwiza cyane.”

Kenyatta yavuze ko kugira ngo yigarurire umutima wa Margaret, yanyuze kuri musaza we bigaga ku kigo kimwe mu ishuri ryisumbuye rya St Mary’s High School.

Ati “Nabanje guhura na musaza we twari twarahuriye mu mashuri yisumbiye duhita tuba inshuti, ni we nanyuzeho kugira ngo mpure na mushiki we, kuva icyo gihe twahise twinjira mu rukundo tukiri mu mashuri yisumbuye kugeza n’uyu munsi tukiri kumwe. Mbishimira Imana.”

Uhuru na Margaret basezeraniye muri Holy Family Basilica mu mwaka wa 1989, ubu bafitanye abana batatu ari bo Jomo, Jaba na Ngina Kenyatta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa