skol
fortebet

Perezida Macron yatutse Ubwongereza bushaka kwikura mu muryango w’ibihugu by’Uburayi

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yagaragaje umujinya n’uburakari yatewe no kumva ko Ubwongereza bushaka kwikura mu muryango w’ibihugu by’Uburayi (EU),avuga ko bidakwiriye ndetse yemeza ko bizaba bigeye gucamo ibice abantu.

Sponsored Ad

Ubwo Macron yari mu kiganiro mpaka ahitwa Bourg-de-Peage, mu majyepfo ya Lyon,yabwiye abantu bari bitabiriye ko UK idakwiriye gukomeza umugambi wayo wo kuva muri EU ndetse avuga ko bishobora guteza umwuka mubi no gucamo ibice abantu.

Macron yasabye abafaransa kwirinda ibitekerezo na poropaganda zigamije kubayobya aho yatutse agatoki ba dukoti tw’umuhondo bamaze igihe bayogoza Ubufaransa mu myigaragambyo ndetse basabye ko n’Ubufaransa bwava muri EU.

Yagize Ati “hari ama bisi yatambukaga abwira Abongereza ko bazizigamira Miliyari 36 z’amapawundi bakaba abakire nibaramuka bavuye muri EU mu minsi 15.Benshi baratoye.

Hari abatoye Brexit bafite icyizere ko bagiye kuba abakire ariko uburyo bwari bwapanzwe byari ibinyoma.Ubu bafite uburakari bwinshi.Brexit yaciyemo abantu ibice,ndetse yatumye benshi baterwa ishavu no kuba barahawe amakuru nabi.”

Macron yavuze ko UK niramuka yivanye muri EU bizaba ari amahano ndetse bizagira ingaruka mbi ku Bongereza bose.

Muri iyi minsi Ubwongereza burifuza kuva muri EU muri Werurwe uyu mwaka ariko Macron yavuze ko abayobozi ba UK bazarindira amatora y’abanyamuryango azaba hagati ya 23 na 26 Gicurasi uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • Ikintu cyose gifite itangiriro gishobora no kuangira. UE yabanjirijwe na BENELUX (Belgique, Pays-Bas na Luxembourg). Abafaransa n’abandi baje nyuma. Erega na EAC yigeze kutabaho yari yarabayeho. Macron rero aratukanira ubusa. Ntazatungurwe Ubufaransa na bwo buvuyemo mu gihe atazi, cyangwa bucitsemo ibindi bihugu nka Ex-URSS na Yougoslavie.

    Ikintu cyose gifite itangiriro gishobora no kuangira. UE yabanjirijwe na BENELUX (Belgique, Pays-Bas na Luxembourg). Abafaransa n’abandi baje nyuma. Erega na EAC yigeze kutabaho yari yarabayeho. Macron rero aratukanira ubusa. Ntazatungurwe Ubufaransa na bwo buvuyemo mu gihe atazi, cyangwa bucitsemo ibindi bihugu nka Ex-URSS na Yougoslavie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa