skol
fortebet

Perezida Museveni yagaragaye ari kwitoza kurasa nyuma y’igihe atabikora [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yagaragaye ari kwitoza kurasa,ubwo yari kumwe na bamwe mu badepite bo mu ishyaka rya NRM bari bahuriye mu mwiherero ahitwa Kyankwanzi.

Sponsored Ad

Perezida Museveni abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yifatanyije na bamwe mu badepite bo mu ishyaka rye rya NRM,mu mwiherero w’iminsi 8 aho bize ku bintu bitandukanye.

Nyuma y’uyu mwiherero Museveni na bamwe mu badepite bo muri NRM bahise bajya kwitoza ndetse yagaragaye aryamye hasi ari kwiyibutsa kurasa mu gipimo.

Museveni wahoze ari umusirikare ndetse akaza guhirika ku butegetsi bwa Milton Obote,ntiyaherukaga mu bikorwa byo kurasa ariko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Werurwe 2019 yagaragaye ari kwiyibutsa kurasa mu gace ka Kyankwanzi.




Ibitekerezo

  • Nubwo Abanyamadini babwira Museveni ko ari Imana yamushyize ku butegetsi,buri gihe M7 arabiyama,akababwira ko ari "Kalashnikov" (imbunda) yamuhaye ubutegetsi.Ariko birababaje cyane kubona umusaza w’imyaka 74,aho gushaka Imana,ahubwo arata imbunda.Kalashnikov arimo kurata,nta kindi imara uretse kwica abantu kandi Imana ibitubuza.Kuba yanga kurekura ubutegetsi,nuko afite imbunda n’igisirikare kimushyigikiye (army generals),uhereye ku muhungu we,Lieutenant General Muhoozi Kainerugaba.Ariko ajye yibuka ko hari ikintu kimwe adashobora kurasa:URUPFU.Mu myaka mike cyane,azapfa,abore ahinduke zero.Kimwe n’abandi ba Dictators,ntabwo Imana izamuzura ku munsi wa nyuma,kubera ko Politics ituma akora ibyaha byinshi.
    Nkuko muli Abaroma 6:23 havuga,icyaha cy’abanyabyaha ni urupfu rwa burundu (nta kuzazuka).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa