skol
fortebet

Perezida Museveni yategetse ko Minisitiri uherutse kurokoka ubwicanyi afungishwa ijisho

Yanditswe: Sunday 31, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga muri Uganda, Idah Nantaba Erios yatangaje ko Museveni yategetse ko afungushwa ijisho nyuma yo kurokoka ubwicanyi mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Minisitiri Idah Nantaba Erios yandikiye abashinzwe iperereza ku byaha birimo n’iby’ubwicanyi muri Polisi ya Uganda (CID), ko atagera Kibuli aho bakorera bitewe n’amabwiriza ya Perezida Museveni.

Yagize ati “Simbashije ubwanjye kugera aho ngaho kuko amabwiriza ya Nyakubahwa Museveni ansaba kuguma mu rugo kugeza igihe ubwe anyibwiriye icyo gukora.Sinemerewe kuza Kibuli nk’uko mwabisabye ariko mushobora kugera iwanjye.”

Min. Nantab yarashwe n’umugizi wa nabi wari utwaye moto ku Cyumweru gishize,arasa imodoka ye,ku bw’amahirwe ntiyamuhamya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa