skol
fortebet

Polisi y’igihugu igiye gutangira gufatira ibihano abantu bayihamagara bayituka n’abayisaba indirimbo aho gusaba ubutabazi

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itishyurwa yo gufasha Abanyarwanda bahuye n’ibibazo kugira ngo bayitabaze bahabwe ubufasha ariko bamwe mu Banyarwanda ntibaha agaciro icyo iyo mirongo yashyiriweho aho bamwe bayikoresha batuka abapolisi babitabye,abandi basaba indirimbo mu gihe abandi bayihamagara ntibagire icyo bavuga bakumvisha umupolisi ubitabye amajwi atagize icyo amaze.

Sponsored Ad

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe kwakira Abanyarwanda kuri telefoni kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 18 Ukwakira 2019,bwagaragaje ko mu bantu bagera ku bihumbi 192,181 bahamagaye mu minsi umunani gusa, abantu bangana n’ibihumbi 159, 841 aribo bahamagaraga bafite impamvu zumvikana zitumye bahamagara.

Abagera ku 1,092 bahamagaye batuka umupolisi ubakiriye, abantu 902 bahamagara basaba indirimbo, abantu ibihumbi 8,643 bari abana bahamagaraga bakubagana, abantu 1,526 bahamagaraga basuhuza polisi, abantu 2,446 bahamagaraga basaba serivisi za bimwe mu bigo by’itumanaho,mu gihe abantu bagera ku 17,728 ari abahamagaraga ntibavuge bagaceceka.

Izi ngeso mbi zo guhamagarira Polisi ubusa zafatiwe ingamba aho abazongera guhamagarira Polisi y’igihugu bazajya bafatirwa ibihano bikarishye nkuko umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP JB Kabera yabitangarije RBA.

CP JB yaburiye abakoresha nabi iyi mirongo bahamagara bavuga ibindi bitajyanye na serivisi za polisi ko biba inzitizi ku baturage bakeneye ubufasha cyangwa serivisi runaka batabona umwanya wo guhamagara kuko imirongo iba yihariwe n’abayikoresha nabi.

CP Kabera yasabye ababyeyi kubuza abana babo gukubaganya telefoni bapfa guhamagara nimero batazi ndetse asaba n’abakuze gucika kuri iyi ngeso mbi yo guhamagarira polisi ubusa kuko ngo bagiye kuzajya bafatirwa ibihano cyane ko nimero zabo ziba zigaragara.

CIP JB Kabera yavuze ko bagiye gukomeza kwigisha abanyarwanda akamaro gakomeye k’iyi mirongo ariko ngo ibihano bishobora kuzajya bifatirwa aba batuka abapolisi.

Yagize ati "Guhamagara polisi uyitera urwenya,uyituka bishobora gutwara ubuzima bw’uwayihamagaye ayitabaza akabura umurongo,bishobora gutwara imodoka ye,inzu ye n’ubucuruzi bwe bigashya bigakongoka.

Buri telefoni ihamagaye amajwi arafatwa ndetse na nimero z’abahamagara zirafatwa ku buryo byatworohera gufata aba bahamagara batukana.Ntitwifuza guhana ariko turashaka ko abantu bamenya akamaro k’iyi mirongo bakirinda guhamagarira ubusa.

Imirongo ya polisi yifashishwa mu kwaka ubutabazi ni: 110: Umutekano wo mu mazi ,111: Inkongi z’umuriro, 112: Ubutabazi bwihuse, 113: Impanuka zo mu muhanda, 118: Ibibazo bijyanye n’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, 997: kurwanya ruswa ,3511: Uhohotewe n’umupolisi.

Ibitekerezo

  • mwene abo abarabateshamutwe ariko ntiwabura kwita kuko ntawamenya harigiheyaba kubwe ashaka ubufasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa