skol
fortebet

Polisi yatabaye umuntu wari umaze iminsi ibiri munsi y’ubutaka yaragwiriwe n’ikirombe

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ntezirizaza Moise yatabawe na polisi y’u Rwanda Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019 nyuma y’iminsi 2 yari amaze munsi y’ubutaka yaraguweho n’ikirombe acukura amabuye y’agaciro.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kirombe kizwi nka Rutongo Mining,birangira kimugwiriye,umuryango we utegereza ko ataha uraheba.

Abaturange n’abakozi b’ikompanyi ya ‘Rutongo Mining’ batangiye gucukura ngo batabare uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko biba iby’ubusa bitabaza Polisi ku cyumweru bataramubona.

Ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kuzimya inkongi ryamuvanye munsi y’ubutaka kuwa mbere agihumeka, bamujyana ikitaraganya ku bitaro bya Rutongo.

Ntezirizaza yarokowe nyuma y’abandi batanu barokowe bamaze amasaha arenga 30 munsi y’ubutaka ubwo ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyabagwaga hejuru mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu mpera z’ukwezi gushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa