skol
fortebet

Prof. Dusingizemungu usanzwe uyobora IBUKA yahawe imirimo mishya

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre wahawe imirimo mishya
Hari hashize umwaka Kaminuza ya Kibungo (UNIK) idafite umuyobozi ushinzwe amasomo, Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre kuri uyu wa gatatu nibwo yahawe iyi mirimo, aje gusimbura Dr Jeanne Nyirahabimana wagizwe umuyobozi w’akarere ka Kicukiro. By’agateganyo uyu mwanya wari urimo Dr Muhayimana Theophile.
Prof Dr Dusingizemungu yavuze ko azanye ubushobozi afite n’ubunararibonye yakuye mu zindi kaminuza bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi (...)

Sponsored Ad

Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre wahawe imirimo mishya

Hari hashize umwaka Kaminuza ya Kibungo (UNIK) idafite umuyobozi ushinzwe amasomo, Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre kuri uyu wa gatatu nibwo yahawe iyi mirimo, aje gusimbura Dr Jeanne Nyirahabimana wagizwe umuyobozi w’akarere ka Kicukiro. By’agateganyo uyu mwanya wari urimo Dr Muhayimana Theophile.

Prof Dr Dusingizemungu yavuze ko azanye ubushobozi afite n’ubunararibonye yakuye mu zindi kaminuza bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi muri UNIK.

Avuga ko hazashyirwaho uburyo bwo kwiga bidasabye kwicara mu ishuri “Iyakure” ngo kuko aho isi igeze umuntu ashobora kwigira aho ari hose."

Prof Dr Dusingizemungu avuga ko azashyira n’imbaraga mu kuzamura ubufatanye bwa Kaminuza n’abaturage baturiye iyi Kaminuza bazamura ubuhinzi nka Kaminuza inigisha iby’ubuhinzi kuko itagomba kugirira akamaro abanyashuri gusa ngo kuko n’abayituriye bakwiye kugerwaho n’inyungu zayo.

Ikindi nuko UNIK igomba kugira uruhare rufatika mugufasha uturere two muntara y’uburasirazuba kwesa imihigo kukigero cyiza.

Yagize ati”Turashaka kwinjira muri imwe mu mihigo y’uturere dukikije ino kaminuza tugafatanya kugera kuri iyo mihigo kaminuza koko hakaboneka uruhare rwayo mu kwesa imihigo uturere dufite”.

Akarere ka Ngoma iyi Kaminuza ibarizwamo kaje kumwanya wa 19 muri uyu mwaka wa 2015-2016 mugihe mu myaka ishize kari kabaye aka kabiri.

Prof. Dr Dusingizemungu Jean Pierre yabaye umuyobozi wa Kaminuza ya East African University i Nyagatare, yayoboye ishuri rikuru ry’i Gitwe mu karere ka Ruhango ubu ryahinduste Kaminuza ya Gitwe asanzwe ari umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda (IBUKA) ibi akazabifatanya n’iyi mirimo mishya ya Kaminuza.

Ubwo yahabwaga inshingano n’ikaze n’umuyobozi mukuru wa UNIK Prof Silas Lwakabamba (ibumoso)

Src: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa