Prof. Dusingizemungu usanzwe uyobora IBUKA yahawe imirimo mishya

8 December 2016. | Amakuru | 9 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Prof. Dusingizemungu usanzwe uyobora IBUKA yahawe imirimo mishya

Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre wahawe imirimo mishya

Hari hashize umwaka Kaminuza ya Kibungo (UNIK) idafite umuyobozi ushinzwe amasomo, Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre kuri uyu wa gatatu nibwo yahawe iyi mirimo, aje gusimbura Dr Jeanne Nyirahabimana wagizwe umuyobozi w’akarere ka Kicukiro. By’agateganyo uyu mwanya wari urimo Dr Muhayimana Theophile.

Prof Dr Dusingizemungu yavuze ko azanye ubushobozi afite n’ubunararibonye yakuye mu zindi kaminuza bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi muri UNIK.

Avuga ko hazashyirwaho uburyo bwo kwiga bidasabye kwicara mu ishuri “Iyakure” ngo kuko aho isi igeze umuntu ashobora kwigira aho ari hose."

Prof Dr Dusingizemungu avuga ko azashyira n’imbaraga mu kuzamura ubufatanye bwa Kaminuza n’abaturage baturiye iyi Kaminuza bazamura ubuhinzi nka Kaminuza inigisha iby’ubuhinzi kuko itagomba kugirira akamaro abanyashuri gusa ngo kuko n’abayituriye bakwiye kugerwaho n’inyungu zayo.

Ikindi nuko UNIK igomba kugira uruhare rufatika mugufasha uturere two muntara y’uburasirazuba kwesa imihigo kukigero cyiza.

Yagize ati”Turashaka kwinjira muri imwe mu mihigo y’uturere dukikije ino kaminuza tugafatanya kugera kuri iyo mihigo kaminuza koko hakaboneka uruhare rwayo mu kwesa imihigo uturere dufite”.

Akarere ka Ngoma iyi Kaminuza ibarizwamo kaje kumwanya wa 19 muri uyu mwaka wa 2015-2016 mugihe mu myaka ishize kari kabaye aka kabiri.

Prof. Dr Dusingizemungu Jean Pierre yabaye umuyobozi wa Kaminuza ya East African University i Nyagatare, yayoboye ishuri rikuru ry’i Gitwe mu karere ka Ruhango ubu ryahinduste Kaminuza ya Gitwe asanzwe ari umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda (IBUKA) ibi akazabifatanya n’iyi mirimo mishya ya Kaminuza.

Ubwo yahabwaga inshingano n’ikaze n’umuyobozi mukuru wa UNIK Prof Silas Lwakabamba (ibumoso)

Src: Umuseke

Ibitekerezo
  • MyPassion

    agnes
    12 December 2016 - Musubize

    felicitation prof J Pierre IMANA IKUJYE IMBERE MU MIRIMO WAHAWE.

  • MyPassion

    citoyen
    9 December 2016 - Musubize

    "ngo kuko aho isi igeze umuntu ashobora kwigira aho ari hose." Nibyo ariko ntibishoboka ku masomo yose Prof; otherwise amafaranga atangwa hubakwa ayo mazu/mashuri na za labs twayareka agakora ibindi!!

  • MyPassion

    Odette
    9 December 2016 - Musubize

    Felicitations Prof Dr Jean Pierre. Nous sommes fiers de vous! Que Dieu vous bénisse

  • MyPassion

    Odette
    9 December 2016 - Musubize

    Felicitations Prof Dr Jean Pierre. Nous sommes fiers de vous! Que Dieu vous bénisse

  • MyPassion

    Lando
    8 December 2016 - Musubize

    Iyi nkuru rwose ntago ikoranye ubunyamwwuga ugisoma titre uhita ubona ko atakiyobora ibuka ,ikindi prof Dr .Dusingizemungu yayoboye benshi hakomeye sinzi impamvu wagiye kuvuga za secondaire usize ahantu hakomeye nka NUR,ICK,IkigaIkigo k indera nabandi jya ucukumbura ushake amakuru uinkurunkuru iryoshye hamwe ngo Ni prof ahandi ngo Ni prof Dr.????????

  • MyPassion

    Lando
    8 December 2016 - Musubize

    Iyi nkuru rwose ntago ikoranye ubunyamwwuga ugisoma titre uhita ubona ko atakiyobora ibuka ,ikindi prof Dr .Dusingizemungu yayoboye benshi hakomeye sinzi impamvu wagiye kuvuga za secondaire usize ahantu hakomeye nka NUR,ICK,IkigaIkigo k indera nabandi jya ucukumbura ushake amakuru uinkurunkuru iryoshye hamwe ngo Ni prof ahandi ngo Ni prof Dr.????????

  • MyPassion

    ibuka
    8 December 2016 - Musubize

    congz to prof. Jean Pierre. Imana iguhe umugisha mu mirimo ushinzwe. umunyamakuru akosore yayoboye college indangaburezi yo mu ruhango ntabwo ari university y’i Gitwe

  • MyPassion

    ibuka
    8 December 2016 - Musubize

    Andika Igitekerezo Hanocongratulatinos to professor. Imana igushoboze. gusa

  • MyPassion

    umusaza
    8 December 2016 - Musubize

    title y’ iyi nkuru irimo ikosa ... wayoboraga ibuka.... iri ni ikosa kuko aracyayiyobora. kuba vice rector ntibimubuza kuyobora ibuka.

Tanga Igitekerezo