skol
fortebet

Pro-Femmes Twese Hamwe yamaganye ubwicanyi buri kubera mu miryango

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Umurambo wa Mukeshimana ubwo wari umaze gukurwa mu karima k’ imboga
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe igizwe n’ imiryango 57 iharanira iterambere ry’ umugore, kwimakaza umuco w’ amahoro no guteza imbere ihame ry’ uburinganire yamaganye urupfu rw’ umugore witwa Mukeshimana Marie Rose wishwe n’ umugabo we Karegeya Alfred akamuhamba mu mbuga agateraho imboga.
Byabereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, akagari ka Nyabisindu, umudugudu w’ Amarembo ya Kabiri ku wa Gatandatu tariki 14 (...)

Sponsored Ad

Umurambo wa Mukeshimana ubwo wari umaze gukurwa mu karima k’ imboga

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe igizwe n’ imiryango 57 iharanira iterambere ry’ umugore, kwimakaza umuco w’ amahoro no guteza imbere ihame ry’ uburinganire yamaganye urupfu rw’ umugore witwa Mukeshimana Marie Rose wishwe n’ umugabo we Karegeya Alfred akamuhamba mu mbuga agateraho imboga.

Byabereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, akagari ka Nyabisindu, umudugudu w’ Amarembo ya Kabiri ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017.

Umurambo wa Nyakwigendera wataburuwe kuri uyu wa 17 Ukwakira , umugabo yemera ko ariwe wiyiciye umugore bivugwa ko bari bafitanye amakimbirane.

Itangazo Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yageneye abanyarwanda yavuze ko ishingiye ku iyicarubozo rikorerwa abagore mu bihe bitanduanye ubabajwe kandi wamaganye ubu bwicanyi bwa hato na hato.

Soma itangazo Profemme yageneye Abanyarwanda.

Kigali: Umugabo yishe umugore we amushyingura mu rugo ahatera imboga

Ubwo uyu mugore yakurwaga aho yari yatabwe n’ umugabo we agateraho imboga, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Umugore witwa Niyonteze yishe umwana Umutoni amuziza kunyara ku buriri.

Ibitekerezo

  • hanyuma se nta bagore bahohotera abagabo cyngwa bica abagabo icyakora bagabo ntibagira kivugira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa